igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziri Kwitegura intambara ikomeye mu kibaya cya Rusizi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziri Kwitegura intambara ikomeye mu kibaya cya Rusizi
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziri Kwitegura intambara ikomeye mu kibaya cya Rusizi

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 28, 2025 9:29 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro, zirimo gukora imyiteguro y’intambara ikomeye mu Kibaya cya Rusizi, nyuma yo gusaba abaturage batuye mu gace ka Luvungi n’ahakikije kwimuka byihuse.

Kuva ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2025, ingabo za FARDC zatangiye kubwira abaturage batuye i Luvungi n’inkengero zaho ko bagomba guhita bimukira mu mujyi wa Uvira. Abaturage bo muri ibyo bice batangaje ko basabwe kwitandukanya n’ako gace mu rwego rwo kwirinda ibibazo bishobora guterwa n’imirwano.

Umwe mu baturage utuye i Luvungi yagize ati:
“Ingabo za FARDC n’ingabo z’u Burundi badutegetse kuva i Luvungi tukimukira i Uvira. Batubwiye ko hagiye kuba imirwano ikomeye hagati yabo n’umutwe wa M23.”

Aka karere ka Luvungi, kari mu Kibaya cya Rusizi, kibarizwa muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Kugeza ubu, aka gace kagenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo n’iz’u Burundi, hamwe n’imitwe irimo uwa FDLR (urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda) n’umutwe wa Wazalendo, ushinjwa ibikorwa byo gusahura no kwibasira cyane abaturage b’Abanyamulenge bo mu misozi ya Uvira, Fizi, Mwenga ndetse no mu mujyi wa Uvira.

Gusaba abaturage kuva muri aka gace, bije nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Kaziba uherereye muri teritware ya Walungu, umujyi utari kure n’Ikibaya cya Rusizi.

Uretse Kaziba, abarwanyi ba M23 babashije no gufata imisozi imwe n’imwe yo muri ako karere, harimo n’iyo itandukanya teritware ya Walungu n’iya Uvira. Imisozi nka Cibanda, Ngando, Chihumba, Murambi, Bushyenyi ndetse na centre ya Kaziba ubu biri mu maboko y’umutwe wa M23.

Nubwo bimeze bityo, hari imisozi mike igikomeye mu maboko y’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi, irimo Nabumbu, Mufo, Miti-mbili na Namushwaga. Ibi bigaragaza ko intambara ikomeye ishobora kurogota muri aka gace igihe cyose, kuko impande zombi zamaze kwegerana no guhangana mu buryo bugaragara.

Iyi mirwano ikomeje gukaza umurego mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, irushaho gukura abaturage mu byabo, kongera umutekano muke no guteza impungenge ku muryango mpuzamahanga ureba ibibera muri aka karere.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ingabo z’u Buhinde na Pakistan ziri kurasanira ku Mupaka wa Kashmir
Next Article M23 na Leta ya Congo baracaykomeje intambara nyamara barashizeho amabwiriza y’agahenge
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Yafatanwe ibiro 67 byose by’urumogi aho rwari ruvanwe muri Congo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi Hakizimana Modeste w’imyaka 45, akekwaho kwinjiza mu gihugu ibilo…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abadiporomate b’uburayi basabye murumuna wa Museveni gukorera ikintu gikomeye Muhoozi wababujije amahwemo

Ba Ambasaderi b’ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) muri Uganda basabye murumuna wa Perezida Yoweri Museveni, Gen (Rtd)…

2 Min Read
AMAKURU

Ingabo z’u Bwongereza zishe urwagashinyaguro abana bambaye amapingu muri Afghanistan

Abahoze mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Bwongereza zirwanira mu kirere barwanye mu ntambara muri Iraq na Afghanistan bahishuye ibikorwa bya…

3 Min Read
AMAKURU

Kamonyi: Abagizi ba nabi bataramenyekana bakomerekeje Umuturage bikomeye

Umugore w'imyaka 49 wo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi yatewe n'abantu bataramenyekana iwe mu rugo baramukomeretsa bikomeye.…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?