Ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo zihuriye mu muryango wa Africa Y’epfo za SADC zatangaje ko M23 ariyo yagabye ibitero ifatanyanyije Wazalendo
Mu cyumweru gishize nibwo M23 yatangaje ko yagabweho ibitero ikabigabwaho n’ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije na Wazalendo hamwe na FDRL ibintu bagaragaje ko bibangamiye amabwiriza yo kugarura agahenge hano m burasirazuba bwa Congo ndetse banagaragaza ko ibibyakozwe ariko bigizwemo uruhare n’ingabo za SADC.
Umuryango wa SADC, ubinyuijije mu itangazo, wamaganye wivuye inyuma ibyo ushinjwa, maze ivuga ko ugikomeje umuhate wayo wo gukura ingabo mu mujyi wa Goma.
SADC yagize iti “SADC ibabajwe n’ibyatangajwe na AFC/M23 kuwa 12 Mata 2025 ko ingabo ziri mu butumwa, SAMIDRC zakoranye n’ingabo za leta, FARDC ,inyeshyamba za FRLR, na Wazalendo mu kurwana na M23 i Goma.”
Ikomeza igira iti “SADC ihakanye ibi birego. SAMIDRC ntiyigeze igira uruhare mu bikorwa ibyo ari byo byose. Ibi ntashingiro bifte kandi bigamije kuyobya.”
Ibi bitero byabaye mu ijoro ryo kuwa gatanu aho humikanye amasasu menshi ndetse n’imbunda ziremeye mu mujyi wa Goma, ibi bitero bibaye mu gihe hari ibiganiro byari biri gutegurwa byo kugarura amahoro aha mu burasirazuba bwa Congo. Mu biganiro byabanjirije ibi mbere byahuje u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho bombi bumvvikanye ko bayoboka inzira z’ibiganiro.
Iyi ntambara M23 irwanamo n’igisirakare cya Leta FARDC imaze imyaka isaga ine, M23 imaze kwigarurira uduce dutandukanye tungana n’ibirometero ibihumbi 63 km2 ndetse abenshi bamaze kuva muu byabo nk’ingaruka z’intambara.