igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ingabo zari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC) zacyuye ibindi bikoresho ibinyujije mu Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ingabo zari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC) zacyuye ibindi bikoresho ibinyujije mu Rwanda
AMAKURU

Ingabo zari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC) zacyuye ibindi bikoresho ibinyujije mu Rwanda

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 11, 2025 8:14 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Ingabo zari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zacyuye icyiciro cya kane cy’ibikoresho, zibinyujije mu Rwanda.

SAMIDRC yatangiye gucyura ibikoresho byayo tariki ya 29 Mata 2025, hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) tariki ya 13 Werurwe cyo guhagarika ubutumwa bwayo.

Mu byiciro bitatu biheruka, yibanze ku gucyura ibikoresho ndetse n’abasirikare bake babiherekeje, banyura mu Rwanda, bakomereza mu karere ka Chato muri Tanzania.

Mu masaa cyenda yo kuri uyu wa 11 Gicurasi, mu muhanda wa Rubavu-Musanze-Kigali hagaragaye undi murongo muremure w’amakamyo atwaye ibikoresho bya SAMIDRC birimo imodoka zifashishwaga mu rugamba rwo kurwanya ihuriro AFC/M23.

Kuri iyi nshuro, amakamyo atwaye ibikoresho bya SAMIDRC yanyuze mu Rwanda yageraga kuri 40. Bimwe muri byo bitwikirijwe amahema, ibindi biri muri za kontineri.

Abasirikare bagize SAMIDRC ni abaturutse muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi. Abenshi muri bo baracyari mu bigo byabo i Goma no mu nkengero za Sake, kuko bafashe umwanzuro wo kureka ibikoresho bikabanza kugenda.

Umugaba Mukuru w’ingabo za Afurika y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, aherutse gutangaza ko ibikorwa byo gucyura ingabo zose za SAMIDRC bizarangirana n’ukwezi kwa Gicurasi 2025.

Gusa mbere yaho, Umuvugizi w’ingabo za Afurika y’Epfo, Rear Admiral Prince Tshabalala, we yari yasobanuye ko gucyura izi ngabo zibarirwa mu bihumbi bizarangirana n’ukwezi kwa Kamena 2025.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Imyanya itanu (5) wadepozaho muri National Rehabilitation Service | Deadline 19 May 2025
Next Article Leta ya Afghanistan yataye muri yombi abantu 14 bazira kuririmba no gucuranga ibikoresho by’umuziki
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Polise y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umuntu kuri sitade
May 12, 2025
Bwiza yabeshywe kugurirwa album ye ntanumwe urayishyura mu bayiguze
May 12, 2025
Umusore w’imyaka 23 afungiwe gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 i Musanze
May 12, 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe mu ruzinduko rw’akazi i Hongiriya
May 12, 2025
Ingabo z’u Bwongereza zishe urwagashinyaguro abana bambaye amapingu muri Afghanistan
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Ikipe ya Rutsiro FC yaba yitsindishije?

Mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ku wa 26 Mata 2025, aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR…

1 Min Read
AMAKURU

Cardinal Kambanda agiye kugira uruhare mu gushiraho umupapa musha

Cardinal Antoine Kambanda ari mubazagira uruhare mu gutora umupapa uza gusimbura Papa Francis witabye imana azize uburwayi bw'ibihaha. Cardinal Antaine…

1 Min Read
AMAKURU

UNICEF yashinje M23 kugira  uruhare mu ifatwa ku ngufu ry’abana bato muduce yigaruriye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko ihohoterwa rikorerwa abana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida Kim yerekanye ubushobozi bwa Koreya y’amajyaruguru ku ntwaro

Perezida wa Koreya ya ruguru yagaragaje ubushobozi bwe mu gukoresha intwaro inini ndetse n'intoya Ubwo perezida wa Koreya ya ruguru…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?