Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Buhinde na Pakistan biturutse ku bitero impande zombi zishinjanya kugabanaho.
U Buhinde bwatangaje ko mu gitondo cyo ku wa 7 Gicurasi 2025, bwagabye ibitero by’indege ku bikorwaremezo byifashishwa mu bitero by’iterabwoba muri Pakistan no mu gice igenzura mu ntara ya Kashmir.
Bwasobanuye ko ibi bitero bitari bigambiriye ingabo za Pakistan cyangwa se abasivili, ariko Leta ya Pakistan yo yatangaje ko hari abasirikare bayo byakomerekeje.
Itangazo rya Guverinoma y’u Buhinde rigira riti “Nta bikorwa by’ingabo za Pakistan byagabweho ibitero. U Buhinde bwashishoje cyane mu guhitamo aho kurasa no mu buryo bwo kuharasa.”
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehaz Sharif, yatangaje ko ibi bitero ari iby’ubugwari kandi ko igihugu cye gifite uburenganzira bwose bwo gusubizanya imbaraga “iki gikorwa cy’intambara twashojweho n’u Buhinde”.
Uyu muyobozi yatangaje ko ingabo za Pakistan zahanuye drones 12 z’u Buhinde mu ijoro, zirimo iyari igiye kurasa ibirindiro byazo biri hafi y’umujyi wa Lahore mu bilometero 24 uvuye ku mupaka.
Nyuma yo guteguza ko Pakistan ifite uburenganzira bwo kwihorera, ingabo zayo na zo zarashe mu gace ka Pooch na Tangdar tugenzurwa n’u Buhinde muri Kashmir.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde yasobanuye ko igitero cyo muri Poonch, hafi y’umurongo ugabanya Kashmir mo ibice bibiri, cyapfiriyemo abantu 13.
Ibi bitero bikurikiye ibyagabwe mu kibaya cya Baisaran muri Kashmir tariki ya 22 Mata, byapfiriyemo abasivili 26. Iki kibaya kigenzurwa n’u Buhinde.
U Buhinde bwashinje ingabo za Pakistan kugira uruhare muri ibi bitero, gusa Leta ya Pakistan yarabihakanye, isaba ko hakorwa iperereza ritabogamye kugira ngo ukuri kugaragare.
Ubu ingabo z’u Buhinde ziri maso, kuko zibona ko intambara yakomera kurushaho. Amashuri yo mu bice bugenzura muri Kashmir yamaze gufungwa.