Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2025, humvikanye urusaku rukomeye rw’imbunda mu ishyamba rya Bijabo, riherereye mu misozi miremire ya Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uru rusaku rwatumye n’abaturage bo mu duce twa Mikenke barwumva
Amakuru aturuka aho muri Bijabo avuga ko ingabo zirimo iz’u Burundi, zifatanyije n’izindi zikorera muri RDC, zagabye igitero muri ako gace. Umwe mu baturage baho yagize ati: “Ego nukuri muri Bijabo batewe n’ingabo z’u Burundi. Ubu urusaku rw’imbunda ni rwinshi.”
Nubwo ibitero bivugwa kuba byabaye, hari andi makuru avuga ko ingabo zitinjiye neza mu ishyamba, ahubwo ko ziri guteragura ibisasu mu nkengero zaryo, bitewe n’uko Bijabo ari ishyamba rikomeye kandi bigoye kurirwaniramo.
Biravugwa ko iri shyamba rya Bijabo hashobora kuba harimo abarwanyi b’imitwe ya Twirwaneho n’uwa M23, ariko nta na kimwe muri iyi mitwe iragira icyo ivuga kuri ibyo bivugwa kugeza ubu. Abo barwanyi bahigeze gushyirayo ibirindiro mu myaka yashize, ariko baje kuhava ubwo bafataga umujyi wa Minembwe ku wa 21 Gashyantare 2025.
Iki gitero kibaye mu gihe hari amakuru yavuzwe ku munsi wabanje avuga ko ingabo z’u Burundi, iza FARDC, FDLR hamwe na Wazalendo bari mu myiteguro yo kugaba ibitero mu duce dutuwe n’Abanyamulenge twa Mikenke na Rugezi, bivugwa ko baturuka mu bice bya Bijombo na Baraka.
Ishyamba rya Bijabo riri mu bilometero bike uvuye mu gace ka Mikenke, rikaba kandi riri hafi y’ahitwa Kamombo, hagenzurwa n’imitwe ya Twirwaneho n’iya Nyamara. Muri rusange, Bijabo ribarizwa mu gace ko hagati mu karere ka Fizi.