Mu mirwano ikaze yabereye mu gace ka Rugezi kari muri secteur ya Lulenge, mu karere ka Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo. Iyi mirwano yahuje umutwe wa Twirwaneho wifatanyije n’uwa M23, bahanganye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo barimo abasirikare b’u Burundi, abarwanyi ba Mai Mai, n’indi mitwe irimo FDLR na Wazalendo.
Hamenyekanye amakuru avuga ko abasirikare b’u Burundi barenga 17 baguye muri iyo mirwano. Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru Sos Media Burundi, cyavuze ko hagati ya tariki ya 12 na 15 Mata 2025, habaye imirwano ikomeye mu duce twa Rugezi na Kabanju. Umwe mu barwanyi b’umutwe wa Twirwaneho, utifuje gutangaza amazina ye, yahaye iki kinyamakuru ibisobanuro ko muri iyo mirwano bafashe umwe mu basirikare b’u Burundi ari muzima, banasahura ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’ibyuma byifashishwa mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga.
Uyu murwanyi yagize ati: “Hari abasirikare benshi b’Abarundi baguye muri iyo mirwano. Twafashe umwe muri bo, hamwe n’ibyuma byabo byikorana buhanga n’imbunda.”
Nyuma y’iyo mirwano, ingabo z’u Burundi zagaragaye mu mujyi wa Baraka aho bivugwa ko zahahungiye nyuma yo gutsindwa. Nyuma yaho, ngo zahise zisubira i Bujumbura zinyuze mu kiyaga cya Tanganyika, kigaragara hagati y’u Burundi na RDC.
Raporo zivuga ko aba basirikare b’u Burundi bari baturutse ahitwa Babengwa, ahakorerwaga imyitozo ya gisirikare hamwe n’abarwanyi ba Mai Mai bayobowe na General Hamuri Yakutumba. Kuva mu kwezi kwa Kamena 2022, aba basirikare b’u Burundi bagiye bagaragara muri Kivu y’Amajyepfo, aho ubuyobozi bwabo buvuga ko bagiyeyo guhashya imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Burundi nka FNL na Red-Tabara.
Nubwo Leta y’u Burundi isobanura ko igamije kurwanya iyo mitwe yihishe mu mashyamba ya Congo, ibimenyetso byinshi bigaragaza ko aba basirikare bakorana bya hafi n’ingabo za FARDC n’imitwe nka Mai Mai na FDLR, iyi ikaba ari imwe mu mitwe ishinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ndetse ikaba igifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kenshi yagiye ashimangira ko igihugu cye gifite uburenganzira bwo kwirwanaho, anashyigikira ibikorwa by’ingabo z’u Burundi muri RDC. Mu ijambo yatanze asoza umwaka wa 2023, yagize ati: “U Burundi ntibushobora kurera amaboko mu gihe imitwe yitwaje intwaro ikomeza gutera ubwoba abaturage bacu iri mu mashyamba ya Congo. Dufite uburenganzira bwo kwirwanaho, naho bidusaba kurenga imipaka z’igihugu cyacu.”
Yongeye kubigarukaho mu mwaka wa 2024, avuga ko abasirikare b’u Burundi bari muri RDC kugira ngo bahige abagizi ba nabi bashinjwa guhungabanya umutekano w’u Burundi.
Iyi mirwano yatumye abaturage benshi b’ako gace bahunga bava mu byabo, cyane cyane abo mu moko y’Abapfulero n’Ababembe, bahungira mu bice bya Milimba, Mukela, na Kitchula.
Biravugwa kandi ko n’umutwe wa Mai Mai uyobowe na Ngomanzito watakaje byinshi muri iyo mirwano, birimo imbunda n’abarwanyi. Nubwo umubare nyawo utatangajwe, ibimenyetso byerekana ko nabo bagize igihombo gikomeye.
Mu gihe imirwano yari imaze gucika mu duce twa Rugezi na Kabanju, amakuru aturuka ku mutwe wa Twirwaneho avuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo ririmo gutegura ibitero bizagabwa ku birindiro by’uyu mutwe mu gace ka Kahololo, muri teritware ya Uvira. Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bwa Twirwaneho binyuze mu itangazo riherutse gusohoka.