Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubwa Tanzania buri mu nama y’iminsi itatu iri kubera mu Karere ka Nyagatare kuva ku wa 28 kugeza ku wa 30 Gicurasi 2025. Iyo nama yahuye ku nshuro ya 12, ikaba igamije kungurana ibitekerezo ku mikoranire mu bijyanye no gucunga umutekano ku mipaka ihuza ibihugu byombi
Iyi nama yahuje abayobozi b’Ingabo bo mu turere dukora ku mipaka y’u Rwanda na Tanzania, ikaba irimo gusesengura ibibazo bijyanye n’umutekano ndetse no kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu guhashya ibikorwa bitemewe n’amategeko bikorerwa ku mipaka, hakaba harebwa cyane cyane ibyagezweho kuva ibiganiro nk’ibi byatangira.
Impande zombi zagaragaje akamaro k’imikoranire hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi mu kurinda umutekano w’abaturage n’imbibi z’ibihugu byabo. Abayobozi b’Ingabo bashimangiye ko ubu bufatanye bujyanye n’icyerekezo cy’Abakuru b’Ibihugu byombi, bagamije amahoro arambye mu karere.
Brigadier General Pascal Muhizi, uyobora Diviziyo ya 5 mu Ngabo z’u Rwanda, yashimiye abayobozi b’ibihugu byombi ku buyobozi bufite icyerekezo, bukomeje guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere. Yibukije abayobora Ingabo mu turere twegereye imipaka ku mpande zombi gushyira imbere amahoro n’ubufatanye mu nshingano zabo za buri munsi.
Na ho Brigadier General Gabriel Elias Kwiligwa uyobora Burigade ya 202 mu Ngabo za Tanzania akaba anayoboye itsinda ryaturutse muri Tanzania, yavuze ko inama zabanje zagize uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo n’imbogamizi zari zihari, kandi ko ibyo byagezweho kubera ubufatanye bw’ingabo zombi.
Iyi nama itegerejweho gukomeza gushimangira ubufatanye mu bijyanye no gucunga umutekano wambukiranya imipaka, hanashingirwaho ku byemezo byafatiwe mu biganiro byabanje.