Ingabo z’u Rwanda ziherereye muri Sadan y’epfo na Centrafrica zifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cya tariki 7 Mata 2025, cyitabirwa n’Ingabo zitanduaknye z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) n’iziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).
Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu byombi n’inshuti zabo, abayobozi mu nzego zo muri ibyo bihugu na bamwe mu bahagarariye amashami ya Loni bahakorera.
Ni igikorwa cyaranzwe no gukora urugendo rwo kwibuka, gufata umunota wo kwibuka, gucana urumuri rw’icyizere no gutanga ubutumwa butandukanye.
Muri Sudani y’Epfo, iki gikorwa cyabereye ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri mu gace ka Durupi mu Mujyi wa Juba.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo, Ngabonziza William, yavuze ko kuva mu 1994 u Rwanda rwateye intambwe ikomeye cyane rukikura mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, rubasha kubaka ubudaheranwa n’icyizere kandi ko ibyo bishimangira imbaraga z’Abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo.
Yavuze kandi ko ubu u Rwanda rwunze ubumwe, rwiyubatse kandi rufite iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bigaragara, bishingiye ku buyobozi bufite icyerekezo cyiza kandi bukorera hamwe.
Ngabonziza ariko yanenze umuryango mpuzamahanga wabaye ntibindeba ugatererana u Rwanda mu gihe rwari rukeneye ubufasha bwawo mu 1994, asaba abatuye Isi muri rusange kwirinda ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.
Muri Repubulika ya Centrafrique, igikorwa cyo kwibuka ku shuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu birindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri mu bice bya Bria na Bossembele.
Umuyobozi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda ziri butumwa bwa Loni mu Karere k’u Burasirazuba muri Centafrique, Col Baziruwiha Jean de la Croix, yavuze ko u Rwanda rwigiye amasomo akomeye yo kwiyunga n’ubudaheranwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko yibutsa abari bateraniye aho ko Jenoside itabaye ku bw’impanuka, ko ahubwo ari umugambi mubisha wateguwe ugashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi.
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni mu gace ka Bossembele, Lt Col Ndanyuzwe Muzindutsi, yasabye abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro gushikama mu kugarura amahoro mu bice boherejwemo kuko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye Abanyarwanda isomo.