Mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) bwakozwe ku bantu bibasiwe n’ibiza mu kwezi kwa Werurwe 2025, bwagaragawemo ko inkuba ari zo ziza ku isonga mu biza byatwaye abantu benshi muri Werurwe 2025 ni abantu bagera kuri 16.
kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mata 2025, Ubwo Minisitiri wa MINEMA, Maj Gen (Rtd) Murasira Albert yagezaga ikiganiro ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, cyagarukaga ku buryo bwateganyijwe gukumira ingaruka ziterwa mu gihe u Rwanda ruri mu bihe by’Itumba.
Yabwiye abari aho ati: “Inkuba ni zo zimaze kwica abantu benshi kugeza ubungubu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’imyuzure igakurikiraho.”
Kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 31 Werurwe 2025, nk’uko imibare yashyizwe ahagaragarana na MINEMA ibigaragaza inkuba zahitanye abantu 16, mu gihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bwateje inkangu, zo zitwara ubuzima abantu 4, ni uko imyuzure ihitana abantu 2 naho umuntu umwe we ahitanwa n’inkongi y’umuriro.
Ubwo Abasenateri babazaga niba hari ngamba zashyizweho zo gukumira ibiza by’umwihariko ibiterwa n’inkuba, Minisitiri Maj Gen (Rtd) Murasira yasubije ko bitoroshye gukumira inkuba gusa Leta y’u Rwanda yo ikaba ikomeje ingamba zo kugabanya ibyago byaziturukaho.
Maj Gen (Rtd) Murasira ati: “Inkuba biragoye kuyigenzura, kubera imiterere yayo kuko akenshi abakubitwa na yo, ntabwo bakurikiza amabwiriza yo kuyirinda. Ariko iyo inzu ifite umurindankuba ntibakubita keretse bakoresha ibyuma bikoresha amashanyarazi.”
MINEMA, yavuze ko hashyizweho gahunda zo gukumira inkuba zibasira abantu mu Karere ka Rutsiro aho inzu nyinshi zashyizweho imirindankuba, imibare y’abahitanwa na yo ikaba igaragaza ko bagenda bagabanyuka.
Minisitiri Maj Gen. (Rtd) Murasira yasabye abaturage bafite inyubako ziriho imirindankuba gufata akanya bakagenzura ko igkora kuko ishobora kuba imaze igihe kirekire ku nzu ariko idakora kuburyo hari ibyago ko yakubita abayibamo.
MINEMA yo ivuga ko hari uburyo leta y’u Rwanda irimo guteganya kwinjiza ibikoresho bikora imirindankuba ku buryo yajya ikorerwa mu Rwanda, ibi bikaba byagabanya a ikiguzi k’imirindankuba ituruka hanze kuko kiri hejuru cyane.