Massad Boulos uri mu ruzinduko mu Rwanda guhera ku wa Kabiri, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho yasobanuriwe byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’Urwibutso bwatangaje ko yamenye uko Jenoside yateguwe, impamvu zayiteye, ukuri kwayo ndetse n’ingaruka yasize ku gihugu. Yanamenye kandi intambwe Abanyarwanda bamaze gutera mu rugendo rwo kongera kwiyubaka no gukira ibikomere Jenoside yasize.
Mu gihe cy’uruzinduko rwe, Boulos yahuye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bagirana ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’igihugu cye. Bagarutse kandi ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu karere, barebera hamwe uko byanozwa.
Boulos yavuze ko ibiganiro yagiranye n’Umukuru w’Igihugu byaje bikurikiye ibyo yari amaze kugirana n’abandi bayobozi bo mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo ibibazo bikigaragara mu karere.
