Ishyaka Chadema ryahagaritswe kuzitabira mu matora y’Abadepite azaba muri uyu mwaka nk’uko byatangajwe na komisiyo y’amatora aho mu gihugu cya Tanzania.
Komisiyo y’Amatora ya Tanzania yatangaje ko Ishyaka Chadema rikuwe mu bikorwa byose bijyanye n’amatora yari ateganyijwe mu mpera z’umwaka wa 2025. Uyu mwanzuro watangajwe ku wa 12 Mata 2025, aho Komisiyo ishinja iri shyaka kunanirwa gusinya ku gihe amasezerano agena amategeko n’imyitwarire agomba gukurikizwa mu matora.
Uyobora wa Komisiyo y’Amatora, Ramadhani Kailima, yavuze ko ishyaka ritubahirije iyo nshingano rizahita rihagarikwa mu matora kugeza mu mwaka wa 2030. Yagize ati: “Ishyaka ritasinye amategeko agenga imyitwarire mu matora ntabwo rizemererwa kuyitabira.”
Ishyaka Chadema ntiriratanga igitekerezo cyangwa itangazo ku cyemezo cyafashwe na Komisiyo.
Iri tangazo rije rikurikira iminsi mike Umuyobozi wa Chadema, Tundu Lissu, wahamijwe ibyaha birimo ubugambanyi, gukangurira abaturage kwigaragambya no kugerageza guhungabanya amatora. Abashinjacyaha bamushinje gushishikariza abaturage kwamagana aya matora, nubwo nta mwanya yahawe ngo yisobanure ku byo aregwa.
Naramuka ahamijwe ibi byaha, Lissu ashobora guhabwa igihano cy’urupfu.

Tundu Lissu asanzwe ari umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Chama cha Mapinduzi (CCM), ishyaka riri ku butegetsi riyobowe na Perezida Samia Suluhu Hassan, uri gushaka kongera kwiyamamariza manda ya kabiri.