igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ishyari rya zamutse muri Eddy Kenzo nyuma yuko Diamond Platinumz na The Ben bahawe indege yihariye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ishyari rya zamutse muri Eddy Kenzo nyuma yuko Diamond Platinumz na The Ben bahawe indege yihariye
AMAKURUIMYIDAGADURO

Ishyari rya zamutse muri Eddy Kenzo nyuma yuko Diamond Platinumz na The Ben bahawe indege yihariye

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 27, 2025 3:45 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo yagaragaje ko atishimiye na gato uburyo abahanzi bo muri Uganda bafashwe mu gitaramo cya Coffee Marathon giherutse kubera i Ntungamo, mu gihe icyamamare cyo muri Tanzania, Diamond Platnumz, cyahawe ubufasha n’ubuvugizi budasanzwe.

Kenzo ntiyitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Ntungamo mbere y’igitaramo ku wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, aho cyitabiriwe na Bebe Cool, The Ben, Truth256 ndetse na Diamond Platnumz. Nyuma yacyo, Kenzo yagaragaje akababaro atewe n’uburyo abahanzi b’imbere mu gihugu bafashwe n’abateguye iki gitaramo.

Yagize ati: “Ntushobora kumbwira ko mwakodesheje indege yihariye (jet) ndetse na kajugugu (helicopter) ku muhanzi watumiwe (Diamond na The Ben) hanyuma abandi tukagerekwa. Natwe turi abantu, ntabwo twarebera gusa abandi bahabwa ibyo byubahiro byose, cyane cyane mu gihugu cyacu, ngo twicecekere.”

Bivugwa ko Diamond Platnumz yageze muri Uganda mu ndege yihariye, nyuma akajyanwa mu kiganiro n’itangazamakuru i Ntungamo akoresheje kajugugu, ubwo yari kumwe na The Ben- Bombi bari bahuriye kuri Kampala Serena Hotel, babanza no kugirana ibiganiro.

Kenzo yavuze ko ibi byari ukwiyemera gukabije ndetse no gusuzugura abahanzi bo muri Uganda, kandi nabo ari ingenzi mu bitaramo nk’ibi.

Mu kiganiro na Big Eye yongeyeho ati: “Simvuze ibi kubera ishyari. Ariko natwe tugomba guhabwa agaciro mu bitaramo nk’ibi, kuko niba nta gaciro mfite, sinari gutumirwa ngo nzaririmbe.”

Aya magambo ya Kenzo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, atangiza impaka zikomeye hagati y’abafana n’abandi bahanzi ku bijyanye n’uburyo abahanzi bo mu gihugu bafatwa iyo habaye ibitaramo mpuzamahanga ku butaka bwabo.

Bamwe bemeje ko Kenzo afite ukuri, ko abahanzi b’imbere mu gihugu bagomba guhabwa agaciro gakwiye, mu gihe abandi bavuze ko abahanzi mpuzamahanga bakenera uburyo budasanzwe mu bijyanye no gutembera no kurindwa, cyane cyane kubera izina ryabo n’ubwamamare bafite.

Nubwo ibyo Diamond na The Ben bahawe byatangaje benshi, Kenzo yagaragaje ko icy’ingenzi ari uko “abahanzi bose bahabwa agaciro kimwe, cyane cyane iyo bari mu gihugu cyabo.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Umugabo w’imyaka 73 yakatiwe gufungwa imyaka 210 azira gusambanya abana b’abahungu
Next Article Ababuranira Diddy basabye ko ubuhamya bwa Kid Cudi buvanwa mu rukiko igitaraganya
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

AFC/M23 yahakanye imibare yatangajwe na Leta ya Congo ku bapfiriye mu rugamba rwo gufata Goma
May 31, 2025
U Rwanda rugiye kubaka amashuri y’icyitegererezo yigisha ikoranabuhanga harimo na Drone
May 31, 2025
“Mbere yo gufungura urugi, banza witegure” Trump abwira Macron wakubiswe n’umugore we
May 31, 2025
Amavubi yerekeje muri Algeria gukina imikino ya gicuti yo kwitegura Gikombe cy’Isi cya 2026
May 31, 2025
Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ubusambanyi buravuza ubuhuha muri Kiliziya Gaturika

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu gihe Ababikira binjiraga mu muryango mutagatifu wa Bazilika ya Mutagatifu Petero…

3 Min Read
AMAKURU

Hagiye hanze itariki nyirizina papa mushya azatorerwaho

Inama y’Abakaridinali igomba gutorwamo Umushumba Mukuru mushya wa Kiliziya Gatolika, usimbura Papa Francis witabye Imana, iteganyijwe ku wa 7 Gicurasi…

2 Min Read
AMAKURU

Umusore w’i Rutsiro ukekwaho kwica se yafatiwe Nyabugogo

Ni umusore uri mu kigero k'imyaka 22 wo mu Karere ka Rutsiro ukekwaho kwica se umubyara amukubise umuhembezo mu mutwe,…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida wa Kenya William Ruto arashinjwa gukorana na M23

Uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yatangaje ko ubuyobozi bwa Perezida William Ruto bwagize uruhare mu makosa ya…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?