igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Itangazamakuru ryashinjwe guhishira uburwayi bukomeye bwo mu mutwe bwa Joe Biden
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Itangazamakuru ryashinjwe guhishira uburwayi bukomeye bwo mu mutwe bwa Joe Biden
AMAKURU

Itangazamakuru ryashinjwe guhishira uburwayi bukomeye bwo mu mutwe bwa Joe Biden

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 1, 2025 8:55 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE


Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House), Karoline Leavitt, yavuze ko itangazamakuru ryahishiriye ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bwa Joe Biden ubwo yari akiri Perezida w’icyo gihugu, bituma abaturage baritera icyizere.

Ibi yabigarutseho ubwo yari ari mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yavuze ko Biden akiri Perezida atabashaga gukora neza akazi yari ashinzwe kubera ibibazo by’ubuzima cyane cyane ‘ikibazo cy’ubwonko’.

Ati “Abanyamerika barebye Perezida wacu agorwa no kuzuza inshingano ze za buri munsi, kandi nta muntu n’umwe mu bitangazamakuru wifuzaga kwandika kuri ibyo.”

Leavitt yavuze ko “kutavuga ukuri ku buzima bwa Perezida Biden” byatumye abaturage benshi batakaza icyizere bafitiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu.

Yanakomeje agaragaza ko ubwo Trump yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, yakunze kugaruka ku bibazo by’ubuzima bwa Biden, nyamara ngo benshi bakamushinja ko ibyo avuga atari ukuri.

Biden yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri yari yemerewe n’amategeko, nyuma yo kubisabwa n’abo mu ishyaka rye, bamushinje kwitwara nabi mu biganiro mpaka, ibyafashwe na benshi nk’ikimenyetso cy’uko afite ibibazo byo mu mutwe.

Ibyagarutsweho na Leavitt biherutse no gukorwaho ubushakashatsi n’ikigo cya Gallup, bwagaragaje ko icyizere Abanyamerika bagirira itangazamakuru cyamanutse ku kigero kiri munsi ya 50%, aho 31% bavuze ko bizera itangazamakuru mu gihe 36% bavuze ko bataryizera na gato.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abarenga miliyoni ebyiri batuye mu gace ka Gaza ubwoba ni bwose kubera itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa
Next Article Charles Were Ong’ondo wari Umudepite muri Kenya yishwe arashwe n’abagizi ba nabi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Heung-min Son , hanze y’ikibuga ntiyorohewe

Umukinnyi wa Tottenham Hotspur ukina asatira izamu akaba n'umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Koreya y’Epfo Heung-min Son, yagejeje ikirego Polisi ya…

2 Min Read
AMAKURU

NTAZINDA Erasme umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yahagaritswe mu nshingano

Inama idasanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyanza yahagaritse NTAZINDA Erasme ku nshingano zo kuyobora ako karere. Ni mu itangazo aka…

1 Min Read
AMAKURU

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gushakisha bagenzi barwo batize kugira ngo rubigishe amateka ya Jenoside

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean-Népo Abdallah, yasabye urubyiruko rwagize amahirwe yo kwiga no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi…

2 Min Read
AMAKURU

Umugabo wo mu Karere ka Burera yafatiwe mu cyuho cyo Kwiba insinga z’asmashanyarazi

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yafashe umugabo ukomoka mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Kinyababa, ubwo yari afite insinga…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?