Uruganda rukora imodoka mu bwongereza Jaguar Land Rover rwatangaje ko rugiye guhagarika kohereza imodoka muri Leta z’unze ubumwe za America bitewe n’imisoro prezida w’iki gihugu Donald Trump aheruka kongera ku bicuruzwa biva hanze byinjira muri USA.
Uru ruganda rero rwavuze ko rugiye kumara ukwezi kose rutohereza imodoka zarwo muri iki gihugu bitwe n’uk umusoro wageze kuri 25% ku modoka zabo binjizaga muri Leta z’unze ubumwe za America. Kuko ingaruka z’aho zatangiye kugera kuri uru ruganda kuva ku italiki 3 mata 2025.
Umuvugizi w’uru ruganda yagize ati:” America ni isoko ry’ingenzi kuri twe mu kugurisha ibikoresho byacu. Kugira ngo dukomeze imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa bacu, hari ibikorwa duhagaritse mu gihe gito muri uku kwezi kwa Mata harimo no kohereza ibicuruzwa byacu muri USA kugirango dukomeze intego zacu z’igihe kirekire”
Uruganda rya Jaguar Land Rover kuri ubu rushamikiye ku rw’abahinde (India’s Tata Motors) rukaba rumwe mu zikomeye ku isi kuko nibura rucuruza imodoka 400,000 ku mwaka. Rukaba rwaramenyekanye mu gukora imodoka zo mu bwoko bwa Range Rover Defender.

Range Rover Defender imodoka imwe mu zikorwa na Jaguar Land Rover