James Comey wahoze ayobora Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) ari gukorwaho ipererezi n’Urwego rurinda Umukuru w’Igihugu kubera ifoto aherutse gushyira ku rubuga rwe rwa Internet byaketswe ko yahamagariraga abantu urugomo no kwica Perezida Trump.
Ku wa Kane ni bwo Comey yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto igaragaza utubuye two mu mazi twanditse imibare “8647” ayiherekeresha amagambo avuga ko utwo tubuye yaboneye mu butembere yagiriye ku mucanga ku mazi twari twiza.
Abari mu buyobozi bwa Trump ndetse n’ubw’ishyaka ry’aba-Republicains bihutiye guhita basobanura iby’iyo foto nk’igamije kudashakira ineza Perezida Trump, ibinyamakuru byinshi byifashishije inkoranyamagambo ya Merriam-Webster, isobanura ko “86” ari imvugo y’irenga ishaka kuvuga “guta hanze”, “kwikiza” cyangwa “kwica”.
Ikinyamakuru Newsweek cyatangaje ko iyo mvugo yakoreshwaga n’aba-Mafia basobanura kujyana umuntu muri miles umunani kure y’umujyi ubundi bakamutaba mu bujyakuzimu bwa feet esheshatu.
Abasobanuye imibare rero Comey yashyize ku mbuga nkoranyambaga ari yo “8647” basobanuye ko yahamagariraga “Kwica Perezida wa 47 wa Amerika”, nubwo nyuma y’akanya yaje guhita ayikuraho kubera igitutu yari akomeje gushyirwaho n’abagaragazaga ko ari gushaka kwivugana Umukuru w’Igihugu.
Umuyobozi wa FBI, Kash Patel, yavuze ko izatanga ubufasha bwose bukenewe kugira ngo Urwego rurinda Umukuru w’Igihugu rufashwe mu iperereza kuri ibyo byatangajwe na Comey byaketswe ko byerekezaga kuri Trump.
Kudacana uwaka kwa Comey na Trump byatangiye kuri manda ya mbere ye, ubwo yirukanaga uyu wayoboraga FBI ashinjwa gukwirakwiza ibihuha kuri we kuko atari amushyigikiye.
Trump yari aherutse kurokoka igitero cyashakaga kumwivugana muri Nyakanga 2024 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania, aho bamurashe isasu rikamuhushura ku gutwi. Muri Nzeri na bwo hari undi witeguraga kumurasa wavumbuwe ataragira icyo akora muri Florida.