igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
AMAKURUIMYIDAGADURO

Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 23, 2025 12:25 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umuhanzikazi Jennifer Lopez, yajyanywe mu nkiko n’ikigo cy’abafotora kizwi nka Blackgrid, kimushinja kuba yarashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye bwite, atabifitiye uburenganzira.

Nk’uko BBC yabitangaje, ayo mafoto yafashwe muri Mutarama 2024 ubwo Jennifer Lopez yari yitabiriye ibirori byabereye muri Château Marmont, imwe muri hoteli zizwi cyane i Hollywood, ku munsi wabanjirije itangwa ry’ibihembo bya Golden Globes.

Uyu muhanzikazi wari waserutse mu myambaro y’umweru ubwo yanyuraga ku itapi itukura, yahise afatwa amafoto n’umwe mu ba Paparazzi ba sosiyete ya Blackgrid.

Aya mafoto Jennifer Lopez yahise ayashyira ku rubuga rwa Instagram ye ndetse kugeza n’ubu aracyahagaragara.

Nubwo ari we uri ku mafoto, abamureze bavuga ko Lopez atari yemerewe kuyasangiza rubanda, kuko atigeze yishyura cyangwa ngo asabe uruhushya rw’uburenganzira bwo kuyakoresha.

Blackgrid yasabye urukiko rwo muri Leta ya California ko Jennifer Lopez yatanga indishyi ingana na 150.000$ kuri buri foto yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi si inshuro ya mbere ibyamamare biregwa n’abafotora bashaka indishyi. Mu byamamare byigeze kujyanwa mu nkiko ku mpamvu nk’izi harimo umuhanzikazi Dua Lipa, abanyamideli nka Gigi Hadid na Khloé Kardashian.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa
Next Article Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Minisiteri y’Uburezi na Siporo muri Uganda yakuyeho ibirori bihanitse mu mashuri
May 24, 2025
Mukandutiye Angeline yakatiwe igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
May 24, 2025
Ingabo za Ukraine zirwanira mu Kirere zatangaje ko u Burusiya bwagabye ibitero bya drones 250 n’ibisasu bya misile karabutaka birenga 14 
May 24, 2025
Umutoza wa Kiyovu Sports Malick Wade yahagaritswe nyuma yo kumushinja imyitwarire mibi irimo no guta akazi
May 24, 2025
Amerika yashimye intambwe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byateye
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUBUKUNGU

JAGUAR LAND ROVER Yahagaritse kohereza ibicuruzwa muri America USA

Uruganda rukora imodoka mu bwongereza Jaguar Land Rover rwatangaje ko rugiye guhagarika kohereza imodoka muri Leta z’unze ubumwe za America…

1 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Icyorezo cya Ebola cyarangiye burundu muri Uganda

Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyarangiye, nyuma yo gukora igenzura ry’iminsi 40.Minisiteri y’Ubuzima, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X,…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Uwiyitiriye Kate Bashabe kuri X ahangayikishije nyirubwite

Kate Bashabe ahangayikishijwe n’umuntu atazi ukoresaha urubuga rwa X yahoze ari Twitter umaze iminsi asangiza abamukurikira ubutumwa mu mazina ye.…

1 Min Read
AMAKURU

Trump yongeye kugaragaza ko kuganira na Zelensky ku kibazo cy’intambara igihugu cye gihanganyemo n’u Burusiya bigoye

Perezida wa Ubumwe za Leta Zunze Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragaza ko kuganira na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ku…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?