Kuri uyu munsi wa kabiri we mu Rwanda, Jose Chameleon yasuye Nyamirambo mu marange ahantu yabaye ndetse agirana ikiganiro n’itangazamakuru yatunguranyemo n’umuhanzi Rafiki.
Ni ikiganiro cyabereye muri Kigali Universe aho n’ubundi iki gitaramo kizabera ku munsi w’ejo ku mugoroba. Aganira n’itangazamakuru, Jose Chameleon yavuze ko iki gitaramo agiye gukorera i Kigali gifite intego eshatu: Kwishimira ko akiri muzima, kwishimira ko aheruka kuzuza imyaka 47 ndetse no kwishimira umuziki wa Afurika.
Kubera izo mpamvu zose avuga ko zikomeye, Jose Chameleon yavuze ko yazanye Band ye kugera ngo izamufashe gutanga ibyishimo ku bafana be bari bamukumbuye nyuma y’imyaka igera ku 8 adataramira mu Rwanda.
Jose Chameleon yongeye gushimira u Rwanda ku bwo gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo by’umwihariko iby’imyidagaduro. Ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda ku bwo kubaka ibikorwa remezo by’akataraboneka nk’ibingibi.”
Rafiki watunguranye azana na Jose Chameleon akaba ari umwe mu bazaririmbana n’uyu munyabigwi kuri iki cyumweru, yavuze ko Jose Chameleon ari “Mwarimu wanjye” bityo avuga ko gutaramana nawe ari “Amahirwe adasanzwe ngize kuko ninjye mufana we wa mbere.”
Ubwo yavugaga ku ndirimbo akunda cyane, Jose Chameleon yavuze ko bibaye ngombwa ko aririmba indirimbo imwe mu buzima bwe bwose yaririmba “Mama mia” kuko ari indirimbo yamufunguriye inzira ndetse akaba ari nayo yagize uruhare mu kwamamara kwe.
Avuga kandi ko imbogamizi zikomeye yagize mu buzima bwe bw’umuziki ari ukumenya uko yitwara nyuma yo kuba icyamamare abantu bose bamaze kumumenya.
Mbere yo kugirana ikiganiro n’itangazamakuru, Jose Chameleon yabanje gusura Nyamirambo aho yabaye igihe kirekire aza yirahira uburyo hateye imbere ndetse n’imihanda myiza ihari kuko ahaheruka hari umuhanda umwe.
Jose Chameleon yafashe amafoto na bamwe mu bamubonye mu marange ndetse harimo n’umusaza umwe yemereye itike we n’umugore we nyuma y’uko avuze ko ijuru rye ari ukubona Jose Chameleon aririmba amaso ku maso.
