Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Jose Chameleone, uri mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo gikomeye kibera muri Kigali Universe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025, yagaragaje ibyishimo n’ishimwe rikomeye afitiye Perezida Paul Kagame
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Chameleone yashimangiye ko u Rwanda rwateye imbere mu buryo bugaragara, ashimira Perezida Kagame ku ruhare rwe mu guteza imbere igihugu.
Uyu muhanzi ukomoka muri Uganda wagarutse i Kigali nyuma y’imyaka umunani adataramira mu Rwanda, yavuze ko yishimiye uburyo igihugu cyahindutse, haba mu bijyanye n’imibereho myiza, umutekano n’imiyoborere. Chameleone yanagaragaje ko afitiye Abanyarwanda urukundo rudasanzwe, agaragaza ko imico yabo imutera ishema.
Yavuze kandi ko yashimye Perezida Kagame no ku mbuga nkoranyambaga ze, amwifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano ze nshya nyuma yo kongera gutorerwa indi manda y’imyaka itanu ku wa 15 Nyakanga 2024.
Jose Chameleone yasesekaye i Kigali ku wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2025, aherekejwe na Teta Sandra, umufasha wa Weasel, mugenzi we wo mu itsinda rya Goodlyfe. Baje bitabiriye igitaramo cyateguwe nk’umwanya wo guhuza abakunzi b’umuziki w’akarere, by’umwihariko abibuka uruhare rwa Chameleone mu guteza imbere injyana ya Afurika y’Iburasirazuba.