Joseph Kabila Kabange, wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu mujyi wa Goma uri mu maboko y’inyeshyamba za AFC/M23, aho ategerejweho gutangiza gahunda y’ibikorwa bigamije kuganira n’abaturage n’abayobozi banyuranye ku bibazo igihugu kirimo.

Iri huriro rya AFC/M23 ryatangaje aya makuru mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, ryemeza ko ryishimiye cyane kwakira Kabila, rikamushimira ku cyemezo yafashe cyo kugaruka mu gihugu avuye mu buhungiro.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Gicurasi 2025, hazashyirwa ahagaragara gahunda y’imirimo ye muri Goma, harimo kwakira abayobozi ba AFC/M23 n’abandi bafatanyabikorwa b’ingeri zitandukanye.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru birimo ACTUALITE.CD, bamwe mu bari hafi ya Kabila batangaje ko azatangira kwakira abantu batandukanye, barimo abayobozi b’imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero, abikorera, urubyiruko, abanyamakuru, abavoka n’abandi, kugira ngo baganire ku cyateza igihugu imbere.
Umwe muri bo yagize ati: “Gahunda yo kwakira abantu imaze gutegurwa, igisigaye ni ukuyishyira mu bikorwa. Intego ni ukumva buri wese kugira ngo haboneke umuti urambye ku bibazo igihugu gihanganye na byo.”
Kabila, wari umaze igihe atagaragara mu ruhame, aherutse gutangaza ijambo rigenewe abaturage, agaragaza impungenge ze ku bibazo byugarije DRC. Yavuze ko igihugu kiri mu kangaratete gishingiye ku bukungu bwasubiye inyuma, imibereho mibi y’abaturage ndetse n’umutekano wacitse intege.
Mu magambo ye, yashyize imbere kunenga ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi, avuga ko butita ku mibereho y’abaturage, bwamunzwe na ruswa no kunyereza umutungo wa Leta.
Uru rugendo rwa Joseph Kabila i Goma rurafatwa nk’urufite igisobanuro gikomeye muri politiki ya Congo, mu gihe habura igihe gito ngo hatangire ibiganiro bihamye bigamije gushakira umuti ibibazo by’intambara imaze igihe mu burasirazuba bw’igihugu.