igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Joseph Kabila mu mazi abira nyuma yaho ashyiriweho akanama kabasenateri 40 bari gusuzuma niba yakwamburwa ubudahangarwa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Joseph Kabila mu mazi abira nyuma yaho ashyiriweho akanama kabasenateri 40 bari gusuzuma niba yakwamburwa ubudahangarwa
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Joseph Kabila mu mazi abira nyuma yaho ashyiriweho akanama kabasenateri 40 bari gusuzuma niba yakwamburwa ubudahangarwa

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 19, 2025 3:43 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
Abasenateri 40 ni bo bari gusuzuma niba Joseph Kabila yakwamburwa ubudahangarwa
SHARE

Abasenateri 40 ni bo bagize Komisiyo yihariye ya Sena ishinzwe gusuzuma niba Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yakwamburwa ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.

Ubushinjacyaha bw’Igisirikare cya RDC bwasabye Sena kubanza gukuriraho Kabila ubudahangarwa nka Senateri uhoraho, kugira ngo bumukurikiraneho icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ubushinjacyaha buhuza ibi byaha n’uruzinduko Kabila yagiriye mu Mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 muri Mata 2025. Bwagaragaje ko ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ari mu buyobozi bw’iri huriro.

Tariki ya 15 Gicurasi, abasenateri barateranye, basuzuma niba Kabila yakwamburwa ubudahangarwa. Nyuma y’impaka ndende, bashyizeho Komisiyo yihariye, bayiha iminsi itatu yo gusuzuma iyi ngingo, ikabona guha Sena yose raporo y’ibyo izemeza.

Iyi Komisiyo igizwe n’abasenateri 40 barimo 26 bahagarariye intara zose uko ari 26, uwo mu mujyi wa Kinshasa ndetse n’abandi 13 bahagarariye amashyaka yose afite imyanya muri Sena.

Senateri Christophe Lutundula wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba n’umuyobozi w’ishyaka ADP ni we Perezida w’iyi Komisiyo. Yungirijwe na Bulakali Mululunganya Aristide wo mu ishyaka UDPS riri ku butegetsi. Aya mashyaka yombi agize ihuriro ‘Union Sacrée’ rishyigikiye Perezida Félix Tshisekedi.

Abasenateri batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi batoranyije Senateri Yav Norbert ngo abe Visi Perezida w’iyi Komisiyo gusa biro ya Sena ya RDC yabyanze, asimbuzwa Bulakali wo muri UDPS.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 19 Gicurasi, iyi Komisiyo isaba ibisobanuro Umushinjacyaga ku rwego rwa gisirikare, Lieutenant Général Lucien-Rene Likulia Bakumi, ku byaha Kabila ashinjwa.

Kuri uyu wa 19 Gicurasi ni bwo iyi Komisiyo ishyikiriza Sena raporo y’isuzuma imaze iminsi ikora, kandi ngo nibiba ngombwa ko hakenerwa ibisobanuro bya Kabila, na we azabazwa.

Abasenateri 40 ni bo bari gusuzuma niba Joseph Kabila yakwamburwa ubudahangarwa
Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Igerageza ku rukingo rwa SIDA ryakorewe mu Rwanda, ryatanze icyizere Icyizere ni cyose ku rukingo rwa SIDA rwakorewe isuzumwa mu Rwanda
Next Article Trump na Obama bavuze amagambo akomeye kuri Biden nyuma yo gusangwamo Kanseri
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Omah Lay yakoze impanuka ikomeye
May 19, 2025
U Rwanda rwerekanye intwaro zigezweho rukora ku bufatanye na Israel
May 19, 2025
Umukino wa Bugesera Fc na Rayon Sports ugomba gusubukurwa
May 19, 2025
Rwamagana: Abagabo basigaye bakubitwa n’abagore bakahukana  
May 19, 2025
Sam Karenzi yasabye RIB guhamagaza KNC
May 19, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Abagore babiri barembeye mu bitaro nyuma yo kunywa imiti yongera akanyabugabo kugira ngo bemeze umugabo wabo

Abagore babiri bahuje umugabo batuye mu gace ka Dakwa muri Bwari Area Council y’Umujyi wa Abuja, bajyanywe mu bitaro nyuma…

2 Min Read
Umutwe wa Hamas wongeye kugabwaho ibitero simusiga na Israel
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Gaza: Israel yongeye kugaba ibitero simusiga kuri Hamas nyuma y’uko uyu mutwe wongeye kuyirasaho ibisasu karahabutaka

Ingabo za Israel zifashishije intwaro karahabutaka zikaze zongeye kugaba ibitero simusiga mu gace ka Gaza nyuma y’uko umutwe wa Hamas…

2 Min Read
AMAKURU

LETA YA UGANDA IGIHE GUHAGARIKA URUBUGA RWA TIKTOK

Umuyobozi wa Islam mu gihugu cya Uganda yasabye leta yaho ko yahagarika urubuga rwa TikTok avuga ko yica kurusha Facebook…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Perezida wa Rayon Sports yibukije Munyakazi Sadate Ko atagira Umusanzu mu ikipe

Mu gihe Rayon Sports ikomeje urugendo rwayo muri shampiyona y’u Rwanda, Perezida wayo Twagirayezu Thadée yasubije ibitekerezo byatanzwe na Munyakazi…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?