Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yamaganye bikomeye ubutegetsi buriho buyobowe na Félix Tshisekedi, abushinja kuyobora mu buryo bw’igitugu no kunanirwa gucunga neza igihugu.
Ibi yabivugiye mu ijambo ryaciye kuri YouTube live ku mugoroba wo ku wa gatanu, Kabila w’imyaka 53, yavuze aya magambo nyuma y’uko Sena ya DRC imukuyeho ubudahangarwa, kugira ngo atangire gukurikiranwa mu rukiko ku byaha birimo ubugambanyi n’ibyaha by’intambara. Leta imushinja gukorana n’inyeshyamba za M23 zafashe ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo.
Yatangaje ko yahisemo guceceka imyaka myinshi kubera impamvu z’ubumwe bw’igihugu, ariko ko ubu atabona impamvu yatuma atongera gutanga ijwi rye. Yamaganye bikomeye uburyo ubutegetsi bwa Tshisekedi buyobowe, avuga ko busubiza inyuma demokarasi ndetse ko ibikorerwa abatavuga rumwe na bwo ari iterabwoba rya politiki.
Mu ijambo rye, Kabila yanashyize ahagaragara gahunda igizwe n’ingingo 12 avuga ko zagira uruhare mu kugarura ituze mu burasirazuba bw’igihugu. Yavuze ko yiteguye gusubira i Goma mu minsi iri imbere, kandi ko adafite impamvu yo gutinya ko yatabwa muri yombi, kuko uwo mujyi ugenzurwa n’inyeshyamba za M23.
Mu bijyanye n’ubukungu, Kabila yavuze ko igihugu kiri mu manga kubera imyenda ya leta yiyongereye cyane, ubu igeze hejuru ya miliyari 10 z’amadolari y’Amerika, akanenga ruswa n’imiyoborere mibi.
Kabila yanenze bikomeye inteko ishinga amategeko n’urukiko rw’ikirenga rwa Congo, avuga ko byataye umurongo bikemera gukorera mu nyungu za politiki.
Yashoje ijambo rye asaba kongera kubaka ubumwe bw’igihugu, kubahiriza itegeko nshinga no kugarura agaciro k’ingabo z’igihugu, yongeraho ko adateze kuzibukira igihugu cye cyangwa kuyoboka ubuhunzi, ahubwo ko yiteguye kurwanira ishema n’ubusugire bwacyo igihe cyose byaba ngombwa.