igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Joseph Kabila yasubiye muri RDC anyuze i Kigali, nyuma y’imyaka myinshi mu buhungiro
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Joseph Kabila yasubiye muri RDC anyuze i Kigali, nyuma y’imyaka myinshi mu buhungiro
AMAKURUMU MAHANGA

Joseph Kabila yasubiye muri RDC anyuze i Kigali, nyuma y’imyaka myinshi mu buhungiro

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 18, 2025 9:50 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yamaze kugaruka mu gihugu cye avuye mu buhungiro, aho yari amaze hafi umwaka atuye i Harare muri Zimbabwe. Yageze mu mujyi wa Goma kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025, anyuze mu Rwanda aho yabanje guca i Kigali.

Uyu mugabo wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ubwo yasimburwaga na Félix Antoine Tshisekedi, yari yaraburiwe irengero, atagaragara mu ruhando rwa politiki ya Congo, ndetse akavugwa gake cyane mu itangazamakuru, uretse ahanini igihe yashinjwaga n’ubutegetsi buriho gufasha umutwe wa M23.

Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri tariki ya 8 Mata 2025, Kabila yatangaje ko afashe icyemezo cyo kugaruka mu gihugu cye kubera uburyo igihugu gihagaze nabi mu nzego zose zirimo umutekano, ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Nagarutse kugira ngo ntere igihugu cyanjye inkunga muri ibi bihe bikomeye. Umutekano w’igihugu cyacu uri mu kaga, kandi nk’umwe mu bantu bagifitiye inshingano, sinari gukomeza kwicecekera.”

Yavuze ko agarutse mu gihugu anyuze mu Burasirazuba, ahazwiho imvururu zikomeye hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23, nk’uko yari yabitangaje mbere yo gufata uru rugendo.

Umujyi wa Goma, Kabila yagezemo, kuva mu mpera za Mutarama 2025 uri mu maboko y’inyeshyamba za M23, nyuma yo kwirukana ingabo za Leta zifatanyije n’ihuriro ryazo. M23 imaze igihe igenzura ibice binini by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko Goma na Rutshuru.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi ba Kabila n’abadipolomate bo muri ako karere, avuga ko ashobora kuba agiye guhuza imbaraga n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), ihuriro ryashinze Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora (CENI) mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kabila. AFC ni ihuriro rya politiki ririmo M23 n’indi mitwe yitwara gisirikare ndetse ryakomeje kugaragaza ubushake bwo guhindura ubutegetsi buriho i Kinshasa.

Kuva Félix Tshisekedi yafata ubutegetsi, umubano we na Joseph Kabila warazambye, bituma benshi bakeka ko Kabila ashobora kuba ari inyuma y’imitwe irwanya ubutegetsi. Tshisekedi ubwe yigeze gushinja Kabila guteza umutekano muke mu gihugu no gushyigikira umutwe wa M23, ibi bigakomeza kurushaho kuzambya umubano wabo.

Kugaruka kwa Kabila mu gihugu bibaye mu gihe gisa n’icyo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’imitwe yitwara gisirikare bikomeje gusatira i Kinshasa ku buryo bukomeye, bamwe bakavuga ko iyi ari intangiriro y’impinduka zishobora guhindura imiterere ya politiki ya RDC.

Nk’uko byemezwa n’abagize itsinda ryamwakiriye i Goma, Kabila azageza ijambo ku baturage b’igihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Mata 2025, rikazavugirwa i Goma, umujyi wagaragaye nk’ukomeye cyane ku ruhande rw’ihuriro rya AFC.

Ni ijambo ryitezweho byinshi cyane, kuko benshi bakeneye kumva neza icyo Kabila ateganya gukora nyuma yo kugaruka mu gihugu no kwinjira mu gace gafitwe n’umutwe warwanyaga ubutegetsi bwamusimbuye.

Turakomeza gukurikirana uko uru rugendo rwa Kabila ruri gutera icyizere cyangwa impungenge mu mpande zitandukanye z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nonaha ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo rigabye igitero gikomeye kuri M23 i Nyangenzi
Next Article Umuvugizi wa M23 yaciye amarenga ku kuba bagiye gufatanya na Kabila wabarwanyije imyaka myinshi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) wemeje ko ingabo zayo ziri kuva muri RDC

Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) wemeje ko ingabo zawo zari zimaze umwaka n’igice mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

2 Min Read
AMAKURU

Mu karere ka Kirehe hatangijwe inkoni y’Irondo

Kuri uyu wambere tariki ya 5 Gicurasi 2025 Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yitabiriye inama y’umutekano y’Umurenge wa Kirehe…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUBUKUNGU

“Nta we ushobora gutsinda iyi ntambara yo kuzamura imisoro ikivamo ni ugusigara mu kato.” – Xi Jinping yaburiye Amerika

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, aburira Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitagoheka mu kuzamura imisoro ku bicuruzwa bituruka mu bihugu…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2025 ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gutwara icyiciro cya mbere cy’abazungu zivuga…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?