Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kugaragara ku mugaragaro mu bikorwa bya politiki mu gihugu cye, aho kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025 yatangaje ko afite ubushake bwo kugira uruhare mu kugarura amahoro no kubaka igihugu cyari kimaze igihe mu bibazo by’umutekano n’ubuyobozi
Ibi Kabila yabitangaje nyuma yo guhura n’abayobozi b’imiryango gakondo bo muri Kivu ya Ruguru, aho yageze ku wa Kane, agatangira ibiganiro binyuranye n’amatsinda atandukanye arimo n’abayobozi b’amadini n’amatorero.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Kabila yavuze ati: “Uyu munsi i Goma, nahuye n’abayobozi b’amatsinda gakondo bo muri Kivu ya Ruguru. Barifuza ubunararibonye bwanjye kugira ngo haboneke amahoro n’iterambere.”
Abayobozi b’imiryango gakondo bagaragaje ibibazo bikomeye bahanganye nabyo birimo itahuka ry’impunzi z’Abanyekongo, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kurwanya ruswa n’igitugu, ndetse n’akarengane kagaragara mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Kabila yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we, agira ati: “Nashimangiye ko mfite ubushake bwo gukomeza kugira uruhare mu gusubiza ku murongo Igihugu ndetse no gutanga umusanzu ufatika mu kongera kucyubaka.”
Biteganyijwe ko azakomeza ibiganiro n’andi matsinda atandukanye arimo imiryango itari iya Leta ndetse n’urubyiruko, mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo byatuma igihugu cyongera kugera ku mahoro arambye n’iterambere rirambye.