igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Joseph Kabila yiyemeje kugira uruhare mu gusubiza Igihugu ku murongo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Joseph Kabila yiyemeje kugira uruhare mu gusubiza Igihugu ku murongo
AMAKURUMU MAHANGA

Joseph Kabila yiyemeje kugira uruhare mu gusubiza Igihugu ku murongo

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 31, 2025 7:53 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kugaragara ku mugaragaro mu bikorwa bya politiki mu gihugu cye, aho kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025 yatangaje ko afite ubushake bwo kugira uruhare mu kugarura amahoro no kubaka igihugu cyari kimaze igihe mu bibazo by’umutekano n’ubuyobozi

Ibi Kabila yabitangaje nyuma yo guhura n’abayobozi b’imiryango gakondo bo muri Kivu ya Ruguru, aho yageze ku wa Kane, agatangira ibiganiro binyuranye n’amatsinda atandukanye arimo n’abayobozi b’amadini n’amatorero.

Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Kabila yavuze ati: “Uyu munsi i Goma, nahuye n’abayobozi b’amatsinda gakondo bo muri Kivu ya Ruguru. Barifuza ubunararibonye bwanjye kugira ngo haboneke amahoro n’iterambere.”

Abayobozi b’imiryango gakondo bagaragaje ibibazo bikomeye bahanganye nabyo birimo itahuka ry’impunzi z’Abanyekongo, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kurwanya ruswa n’igitugu, ndetse n’akarengane kagaragara mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Kabila yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we, agira ati: “Nashimangiye ko mfite ubushake bwo gukomeza kugira uruhare mu gusubiza ku murongo Igihugu ndetse no gutanga umusanzu ufatika mu kongera kucyubaka.”

Biteganyijwe ko azakomeza ibiganiro n’andi matsinda atandukanye arimo imiryango itari iya Leta ndetse n’urubyiruko, mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo byatuma igihugu cyongera kugera ku mahoro arambye n’iterambere rirambye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abakoresha umuhanda nyabugogo-Kabuga bari kubyinira ku rukoma
Next Article Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuhanzi Sarkodie yashimiye Akon byimazeyo
June 1, 2025
Sheebah Karungi yateguje igitaramo muri Kampala Serana Hotel
June 1, 2025
Ibisambo bya Gicumbi akabo kashobotse
June 1, 2025
Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift yishyuye miliyoni 360$ ngo yisubize uburenganzira ku ndirimbo ze
June 1, 2025
Mu Mujyi wa Kigali, urubyiruko 13.666 ruhabwa amasomo y’ubumenyingiro mu mashuri 76
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Urukiko rwa Loni rwagaragaje ko Kabuga Félicien akomeje kurubera umutwaro mu gihe rusabwa kugabanya ingengo y’imari rukoresha

Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) rwagaragaje ko Kabuga Félicien akomeje kurubera umutwaro mu gihe…

3 Min Read
AMAKURU

Huye: Umuturage yishe mugenzi we amuziza inzoga y’amafaranga 300 Frw

Mazimpaka François w’imyaka 42, wari umucuruzi w’inzoga, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gukubita inyundo mu mutwe umuturanyi we wari…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Minisitiri w’imari wo muri DRC yatawe muri yombi aho yatwawe n’indege idasanzwe ya gisirikare

Nicolas Kazadi, wahoze ari Minisitiri w’Imari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yaraye afatiwe mu mujyi wa Mbuji-Mayi, umurwa mukuru…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

M23 Yashinjije Ingabo za SADC kugira uruhare mu bitero byagabwe i Goma, ihita isesa amasezerano bari bafitanye yo kuzifasha gutaha

Umutwe wa M23 wasabye ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika (SADC), ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?