Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho ashyize hanze ubutumwa burimo gusesereza umugore we, agahita abusiba nyamara bwamaze gusakara hose.
Utereye akajijo ku mbuga nkoranyambaga no ku binyamakuru by’imyidagaduro muri Amerika, inkuru iri mu zaciye ibintu n’iya Justin Bieber n’umugore we Hailey Baldwin Bieber, byose biturutse ku magambo uyu muhanzi yanditse.
Byatangiye ku wa 20 Gicurasi 2025, ubwo Ikinyamakuru cy’imideli Vogue Magazine cyasohoraga amafoto mashya ya Hailey Bieber aherekejwe n’ikiganiro cyihariye cyagiranye n’uyu mugore wa Justin Bieber.
Ibi byari ibintu bikomeye kuri Hailey Bieber, kuko iki kinyamakuru gifatwa nk’icya mbere mu mideli ku Isi, kuba amafoto ye yakoreshejwemo byari intambwe nini kuri we kuko yahoze abyifuza.
Icyakoze abantu batunguwe no kubona Justin Bieber aho kwishimira iyi ntambwe y’umugore we, ahubwo yahise abijyana mu buryo butakiriwe neza na benshi.
Akoresheje Instagram ye, Justin Bieber yahise afata imwe mu mafoto y’umugore we yakoreshejwe muri Vogue Magazine, maze yandikaho amagambo y’uburyo mbere yigeze kumutuka ndetse akanamubwira ko atazagera ku nzozi zo kujya muri iki kinyamakuru.
Mu butumwa burebure Bieber yagize ati “ Ibi binyibutsa ubwo najyaga ntongana na Hailey maze nkamubwira ko atazigera agera muri Vogue. Ku mpamvu zimwe nabivugaga kuko numvaga yanyubahutse maze nanjye nkabivuga ngo mubabaze mwishyure. Naje gusanga kwishyura atari byiza”.
Muri byinshi yavuze yasoje agira ati “Noneho mukundwa mbabarira kuba narakubwiye ko utazagera mu Kinyamakuru cya Vogue kuko biragaragara ko nari nibeshye”.
Akimara kwandika aya magambo, yahise atangira kunengwa n’abamukurikirana ku mbuga bamubwira ko kuvuga ku mugaragaro ko ajya atukana n’umugore we atari byiza, mu gihe abandi bamunenze ko amagambo yakoresheje ntaho yari ahuriye n’amafoto y’umugore we.
Ni mu gihe ibinyamakuru nka CNN byahise bikora inkuru byerekana ko ibivugwa ku mubano wa Justin n’umugore we ko batabanye neza byaba bifite ishingiro, bitewe n’uko yiyemereye ku mugaragaro ko ajya amutuka ndetse akanamusaba imbabazi.
Justin Bieber akimara kubona ko amagambo ye yakiriwe nabi, yibutse ibitereko yasheshe maze ahita ayasiba, nyamara yamaze kubonwa n’abantu benshi ndetse yanageze mu binyamakuru.