Nyuma y’igihe bivugwa ko Justin Bieber yaba ari mu bo Sean Combs uzwi nka Diddy, yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, yabihakanye.
Kuva mu 2024 ubwo Diddy yajyanwaga mu nkiko n’umugabo umushinja ko yamusambanije, hahise haboneka n’abandi bagabo bavuga ko yabasambanije mu bihe bitandukanye.
Iki gihe kandi byahise bivugwa ko Diddy akora imibonano mpuzabitsina n’abagabo ndetse ko hari n’abahanzi bagenzi be yaba yararyamanaga nabo. Ku ikubitiro hashyizwe mu majwi abarimo Meek Mill na French Montana.
Ntibyatinze, ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru by’imyidagaduro muri Amerika bitangira kuvugwa ko Diddy yaba yarasambanyije Justin Bieber akiri muto ubwo yari akinjira mu muziki.
Ibi babihuzaga n’amafoto hamwe n’amashusho yabo ya kera bari kumwe, maze bakavuga ko byanze bikunze Diddy yaba yaragize ikintu kibi akorera Justin Bieber. By’umwihariko bagarukaga ku byo Bieber yigeze kuvuga mu 2015, agaragaza ko akinjira mu muziki hari abahanzi bakomeye bamuhemukiye.
Ibi byakomeje kuvugwa ndetse hanibazwa impamvu Diddy yaba yarashakaga guha imodoka Justin Bieber wari utaruzuza imyaka 16.
Ubwo Diddy yatabwaga muri yombi muri Nzeri ya 2024, byavuzwe ko byababaje cyane Justin Bieber ndetse ngo yaba afite ubwoba bw’uko hashobora kumenyekana ibyabaye hagati yabo.
Icyakoze nk’uko TMZ yabitangaje, Justin Bieber si umwe mu bo Diddy yahohoteye nk’uko byakunze kuvugwa ndetse yamaze kubihakana ku mugaragaro binyuze mu itangazo ry’abashinzwe kumuvuganira.
Abavuganira Justin Bieber batangaje ko Diddy atigeze akorera ihohotera rishingiye ku gitsina Bieber, ndetse ko nta n’ikintu kibi yigeze amukoraho.
Bakomeje bavuga ko ibyo bagaragazaga basohokana, bajyana mu biganiro kuri televiziyo byose byabaga ari ibyo bateguye mu rwego rwo gucuruza imiziki yabo no kwamamaza ibikorwa byabo.
By’umwihariko, Justin Bieber ntabwo yari inshuti ikomeye cyane ya Diddy kuko bahuzwaga n’akazi, ahubwo ngo yari inshuti cyane y’abana be barimo Quincy na Justin Combs.
Itangazo bashyize hanze ku wa 15 Gicurasi 2025, rigira riti “Nubwo Justin atari umwe mu bahohotewe na Sean Combs, hari abantu koko bagizweho ingaruka n’ibyo yakoze. Guhindura intego nyamukuru y’iki kibazo bishobora kwangiza inzira y’ubutabera aba bahohotewe bakwiye guhabwa.”