igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kabila agiye kwamburwa ubudahangarwa atabwe muri yombi afungwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Kabila agiye kwamburwa ubudahangarwa atabwe muri yombi afungwe
AMAKURUMU MAHANGA

Kabila agiye kwamburwa ubudahangarwa atabwe muri yombi afungwe

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 1, 2025 8:40 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Uwahoze ari perezida ya Congo Joseph Kabila agiye gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo abe yakurikiranwa n’amategeko aryozwe ibwaha ashinjwa byo kugambanira igihugu.

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Constant Mutamba, yatangaje ko Ubushinjacyaha bw’Igisirikare (FARDC) bwandikiye Sena busaba ko Senateri Joseph Kabila yamburwa ubudahangarwa kugira ngo atangire gukurikiranwa ku byaha birimo ubugambanyi, kwifatanya n’umutwe utemewe n’amategeko, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu.

Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 30 Mata 2025, nyuma y’uko Leta ya Congo ishinja Kabila, wahoze ari Perezida w’igihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019, kugira uruhare mu bikorwa by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Bivugwa ko afitanye imikoranire n’ihuriro rya AFC/M23, umutwe urwanya Leta ugenzura ibice binini byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Kabila bivugwa ko yageze i Goma ku wa 18 Mata 2025, umujyi uri mu maboko ya AFC/M23, ibintu Leta y’iki gihugu yabonye nk’ikimenyetso cy’imikoranire n’uwo mutwe. Bityo, hatangajwe ko hagiye gufatwa imitungo ye. Gusa abantu be ba hafi bavuze ko yari yitabiriye ibiganiro bigamije amahoro.

Minisitiri Mutamba yavuze ko Kabila ari mu bashinze umutwe wa AFC/M23 kandi ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu burasirazuba. Yashimangiye ko akurikiranwe nka Senateri aho kuba nk’uwahoze ari Perezida, bityo ko ubudahangarwa afite nka Senateri ari bwo bushobora kumuvanwaho na Sena kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.

Ku ruhande rwe, muri Werurwe 2025, Kabila yahakanye ibyo birego, avuga ko iyo aba akorana na AFC/M23, intambara yo mu burasirazuba yari kuba yararushijeho gukara. Ishyaka rye PPRD na ryo ryatangaje ko nta gihamya y’uko Kabila yageze i Goma, kandi ko n’iyo yaba yaragiye, bitafatwa nk’ikimenyetso cy’uko akorana n’uwo mutwe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Mu mukino uryoheye ijisho Barca na Intel baguye miswi
Next Article Abamotari bongeye gusubizwa nyuma yo gusaba gukorerwa ubuvugizi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Karongi: Mu mezi abiri abibasiwe n’ibiza bagiye gukorerwa ikintu gikomeye
May 23, 2025
U Bufaransa bwamaganye ibirego bya Israel, buvuga ko iri kubiba urwango
May 23, 2025
Abantu barenga ibihumbi 10 basanzwemo indwara ya Malariya mu Mujyi wa Kigali
May 23, 2025
Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Yakingiranye nyir’urugo ngo amwibe inka birangira bayimutesheje

Ni uwitwa Tuyisenge Boniface urimu kigero k’imyaka 28 yamavuko wafashwe ubwo yari amaze kwiba inka mu rugo rwa Nkundimana Philppe…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye

Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye mu mukino wahuje iyo kipe na Bugesera FC, ugasubikwa utarangiye.…

2 Min Read
AMAKURU

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Joseph Kabila Kabange basabye ingabo z’amahanga n’abacanshuro bari ku butaka bwacyo gutaha

Ni ubusabe Kabila ahuriyeho n’abarimo Moise Katumbi Chapwe kuba Guverineri w’Intara ya Katanga, Martin Fayulu na Delly Sesanga. Ubusabe bw’aba…

3 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Rayon Sport igomba gusubira i Huye, ibya Mpaga byanzwe

Nyuma y'uko umukino wahuzaga Mukura Vs na Rayon Sport wasubitswe bitewe n'uko amatara acanira Stade Mpuzamahanga ya Huye yanze kwaka…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?