Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zambuye by’agateganyo Kaminuza ya Harvard uruhushya rwo kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga, Abanyamategeko b’iyi Kaminuza bitabaje urukiko rwa Boston.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbre muri Amerika tariki ya 20 Gicurasi 2025, ni yo yafashe umwanzuro, ivuga ko byatewe n’uko iyi kaminuza yanze gutanga amakuru y’abanyeshuri b’abanyamahanga, yiganjemo amashusho n’amajwi bafashwe mu myaka itanu ubwo bitabiraga imyigaragambyo.
Kristi Noem, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, yavuze ko Kaminuza ya Harvard ihemebera urugomo, urwango rwibasira ubwoko ndetse no gukorana n’ishyaka CPC (Communist Party of China)kuri ubu riri ku butegetsi bw’u Bushinwa.
Noem yabwiye iyi kaminuza ko niyemera gutanga amakuru y’abanyeshuri b’abanyamahanga mu gihe kitarenze amasaha 72 ari bwo izasubizwa uru ruhushya.
Ni icyemezo ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwamaganiye kure, bugaragaza ko kinyuranyije n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko kandi ko kizayigiraho ingaruka zikomeye, cyane cyane ku bikorwa byayo by’uburezi n’ubushakashatsi.
Bwagize buti “Leta yashatse guhanagura kimwe cya kane cy’abanyeshuri ba Harvard, abanyeshuri b’abanyamahanga batanga umusanzu ukomeye muri Kaminuza no mu bikorwa byayo. Harvard idafite abanyeshuri b’abanyamakuru, ntabwo yaba ari Harvard.”
Mu byo iyi Kaminuza yasabye urukiko rwa Boston harimo no gutesha agaciro icyemezo cya Minisiteri y’Umutekano w’Imbere, ivuga ko ubwo yayimaga amakuru y’aba banyeshuri, yashingiraga ku cyo amategeko ateganya.
Kaminuza ya Harvard imaze imyaka myinshi mu myanya y’imbere ku rutonde rw’izikomeye ku Isi, bitewe n’uruhare igira mu guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi ku rwego mpuzamahanga. Kuva mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021 kugeza mu 2022-2023, yari ifite abanyeshuri 25,8% b’abanyamahanga. Mu 2023-2024 bageze kuri 26,8%, bagera kuri 27,2% mu 2024-2025. Ubu ifite abanyeshuri b’abanyamahanga bagera ku 6800.