Kaminuza y’u Rwanda, binyuze muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), iri mu myiteguro yo gutangiza porogaramu nshya y’amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu bijyanye n’ubumenyi bwa nucléaire n’ikoranabuhanga. Iyi gahunda izamara imyaka ine, igamije gutanga ubumenyi bwimbitse ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu buryo bw’amahoro n’iterambere ry’igihugu
Nk’uko byatangajwe na Prof. Ignace Gatare, Umuyobozi wa CST, ibikorwa byose by’ibanze byamaze gutegurwa, hasigaye ko Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) itanga uburenganzira bwo gutangiza iyi porogaramu. Yavuze ko icyemezo cyayo gitegerejwe, ariko yizeza ko amasomo azatangira vuba.
Kugeza ubu, hari abanyeshuri 160 boherejwe kwiga ibijyanye na nucléaire mu Burusiya, nk’indi ntambwe yo gutegura abahanga bazaba inkingi ya mwamba muri uru rwego. Biteganyijwe ko abarangiza amasomo ya kaminuza bazabasha gukorera mu kigo gishya cy’ubushakashatsi ku ngufu za nucléaire (Center for Nuclear Science and Technology – CNST), giteganyijwe kubakwa ku bufatanye n’u Burusiya. Inyigo yacyo yamaze kwemezwa, kandi imirimo yo kucyubaka ishobora gutangira mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere, hakazashorwa hagati ya miliyoni 600 na 800 z’amadolari ya Amerika.
Amasomo azatangirwa muri iyi porogaramu azibanda ku bumenyi rusange bwa siyansi n’ikoranabuhanga mu myaka ibanza (imibare, ubugenge, ikoranabuhanga), hanyuma abanyeshuri binjire mu masomo yihariye ajyanye n’imikoreshereze y’ingufu za nucléaire.