Umugore w’imyaka 49 wo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi yatewe n’abantu bataramenyekana iwe mu rugo baramukomeretsa bikomeye.
Nk’uko igitangazamukuru Radio na TV1 babivuga ngo nyuma yo guterwa n’abantu atazi nijoro bakamwambura ubusa bakamujyana ku gasozi bashaka kumusambanya maze uyu mugore yabyanga bakamukomeretsa bikomeye, bamwiba uburiri n’amatungo ye arimo n’ingurube bahise babagira inyuma y’urugo rwe batwara inyama.
Kuri ubu arembeye kwa muganga, ndetse ababikoze bakaba bataramenyekana ngo bashakoshwe.