Umugabo w’imyaka 28 y’amavuko uba mu gace ka Uasin Gishu mu gihugu cya Kenya yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gusangwa ari gutaburura umurambo wa Se witwaga Stephen Rono mu mva.
Umurambo wa Nyawigendera Stephen Rono washyinguwe mu 2020, gusa kuwa 21 Gicurasi 2025, umuhugnu we yafashe umwanzuro wo kumutaburura aho aho ashyinguye.
Bamwe mu baturage baba muri ako gace babonye uyu musore ataburura nyakwigendera, bahita bahamagara inzego z’umutekano zirazaziramufata.
Polisi ya kenya yavuze ko uyu musore ukekwa yafashwe yicaye mu irimbi nyuma yo gutaburura umurambo w’umubyeyi we, ashaka kuwukura mu mva, ndetse ahita afungwa kugira ngo akorweho iperereza ryimbitse.
Kugeza ubu icyo uyu musore yari agiye kumaza umurambo wa se Ntabwo kiramenyekana gusa Polisi yo yasobanuye ko gutaburura umurambo wari ushyinguwe ari icyaha gihanwa n’amategeko, ndetse uwa gikoze agakurikiranwa.
Byasabye ko uyu murambo wa Stephen Rono wongera gushyingurwa ndetse iperereza kuri iki gikorwa kigayitse cyakozwe n’umuhungu we, rikaba ririmbanyije.