Umugenzi yaguye mu ndege Kenya Airways ubwo yari iturutse mu mugi wa New York muri leta zunzwe ubumwe za amerika yerekeje mu murw mukuru wa Kenya Nairobi.
Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu mu ndege ya Kompanyi Y’indge za Gisivile, Kenya Airways flight KQ 003 yari ihagurutse ku kibuga k’indege cya John F. Kennedy International Airport muri New york igana ku kibuga Jomo Kenyatta International Airport i Nairobi muri Kenya.

Mu itangazo ryasohowe n’iyi kompanyi y’indege Kenya Airways, ravuze ko uyu mugezi yagiriye ikibazo rwagati mu ndege yatinze guhabwa ubuvuzi bw’ibanze kugira ngo yitabweho birangira yitabye Imana mu gihe ababishinzwe bageragezaga gutabara ubuzima bwe.