Nyuma yo gutsinda Bournemouth ibitego 3-1 ku wa Kabiri nijoro, umukinnyi wa Manchester City Kevin De Bruyne yasezeye ku buryo bwihariye . Uyu mukinnyi ukomoka mu Bubiligi yasezeye nyuma y’imyaka 10 akinira iyi kipe, mu birori byaranzwe n’amarangamutima menshi aho umutoza Pep Guardiola atashoboye kwifata, agaturika akarira
Ibirori byo gusezera De Bruyne byabereye mu kibuga Etihad Stadium nyuma y’umukino, aho we n’umuryango we basohotse bagana hagati mu kibuga. Muri icyo gihe, insakazamashusho zo kuri stade zanyuzwagaho ubutumwa bw’ishimwe n’ugusezera bwatanzwe n’abahoze bakinana na De Bruyne barimo Vincent Kompany, Sergio Aguero, Riyad Mahrez n’abandi.
Mu ijambo rye, De Bruyne yashimye byimazeyo abafana n’uburyo yamerewe muri Manchester City. Yagize ati:
“Nashakaga gukina n’umutima wanjye wose. Naryohewe na ruhago yanjye kandi nzi neza ko namwe mwanyuzwe. Mwaranshyigikiye mu buryo budasanzwe, binyongerera imbaraga.”
Pep Guardiola, umaze imyaka icyenda akorana na De Bruyne, yavuze ko gusezeranaho na we ari igihombo gikomeye ku ikipe. Yagize ati:
“Twatsindiye ibikombe byinshi hamwe, ariko uburyo asohotsemo n’icyubahiro ahabwa birenze byose. Ni umunsi mubi kuri njye, tuzamukumbura bikomeye.”
Mu rwego rwo kumushimira, ubuyobozi bwa Manchester City bwatangaje ko buzubaka ikibumbano cya Kevin De Bruyne hanze ya Etihad Stadium, ndetse imwe mu mihanda ijya ku irerero ry’iyi kipe yamaze kwitirirwa izina rye.
Mu myaka 10 yamaze muri Manchester City, De Bruyne yakinnye imikino 283, atsinda ibitego 72 anatanga imipira 119 yavuyemo ibitego, aho ari ku mwanya wa kabiri mu mateka ya Premier League mu gutanga imipira yavuyemo ibitego, inyuma ya Ryan Giggs. Yagize uruhare mu kurema uburyo bw’ibitego 843, ndetse atwarana n’iyi kipe ibikombe 16 harimo bitandatu bya Premier League n’igikombe kimwe cya UEFA Champions League.