Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gushyiraho uburyo bushya bwo gufasha abagenzi bategera imodoka za bisi ku tuzu turi ku mihanda twabugenewe, hamanikwa ibyapa bigaragaza igihe ziza kunyuriraho.
Ni mu rwego rwo kunoza ingendo muri uwo Mujyi, ndetse no gufasha abagenzi kutarambirwa bategereje izo modoka ahubwo bakahagera mu gihe cya nyacyo bahita babona busi zibatwara.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye RBA ko ubwo buryo burimo kunozwa.
Yagize ati: “Uko bigenda binozwa kurushaho hazajya hanashyirwa n’ibyapa byerekana igihe bisi zitambukira”.
Abatega imodoka mu Mujyi wa Kigali bahamya ko mu gihe ubwo buryo bwo kubamenyesha igihe imodoka zibagereraho, bwaba bushyizweho byabafasha mu ngendo.
Yagize ati: “Iyi gahunda twayishimira cyane, urugero ushobora kumenya igihe imodoka ihagerera, uwo usize inyuma ukavuga uti, imodoka igeze aha n’aha tebuka.”
Undi ati: “Ni ibintu bifite umumaro kuri twebwe, kuko hari ubwo utegereza imodoka utazi, igihe iri buzire, kubyihutisha ni ingenzi.”
Ntirenganya yagaragaje ko uretse gushyira muri utwo tuzu iryo koranabuhanga rimenyesha abagenzi igihe imodoka bateze izira, Umujyi wa Kigali, ukomeje gahunda yo kunoza imyubakire yatwo kugira ngo dukomeze gufasha abagenzi kwikinga imvura n’izuba, kubona ahantu habugenewe hafasha ababyeyi kwicara bakonsa abana.
Yashimangiye ko kandi ari n’ahantu hifashishwa n’abikorera mu gukumenyekanisha ibyo bakora kandi asaba abagenzi gukomeza kubungabunga isuku yaho.
Ati: “Niba ufite ibyo ugiye guta nk’imyanda, wibita aho ubonye bishyire ahagenewe gushyira imyanda. Hari abo twagiye tubona, ukangiza intebe, igira ngo ubone icyuma cyo kujya kugurisha amafaranga make cyane, atari bugire n’icyo akumarira ariko ukaba wangije cya gikorwa rusange gifitiye abantu akamaro.
Twabasaba gukomeza kurinda ibikorwa rusange biba byashyizweho.”
Abaturage kandi bashima ko ubu ku mihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali hakomeje gushyirwaho utuzu tubafasha mu gihe bategereje imodoka.
Uwitwa Ndugu Gratien ati: “Ubu imvura yazindutse igwa ari nyinshi nari nugamyemo, ubu irahise mbona kuza gutegereza.
Undi ati: “Urahagera ugashyira umuriro muri telefoni nta cyo bakwishyuza kandi hari aho ducaginga bakatwishyuza amafaranga 100 cyangwa 200.”
Nubwo bimeze bityo ariko kimwe mu bikomeje kubangamira urwego rw’ubwikorezi rusange mu Mujyi wa Kigali ni umwanya munini umugenzi amara ategereje bisi cyangwa uwo amara mu nzira kubera umuvundo w’imodoka nyinshi.
Emma Claudine, umwaka ushize yabwiye itangazamakuru ko mu rwego rwo gukemura kimwe muri ibyo bibazo bituma imodoka zitinda mu nzira harimo gushyiraho ibisate by’imihanda byagenewe bisi nini gusa.