igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kigali: Umugore akurikiranyweho gutwika umugabo we amumennyeho isombe ishyushye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Kigali: Umugore akurikiranyweho gutwika umugabo we amumennyeho isombe ishyushye
AMAKURU

Kigali: Umugore akurikiranyweho gutwika umugabo we amumennyeho isombe ishyushye

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 17, 2025 2:35 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, haravugwa inkuru ibabaje aho umugore w’imyaka 38 akurikiranywe n’ubutabera nyuma yo gukomeretsa umugabo we w’imyaka 40 amumennyeho isombe ishyushye, ubwo yari asinziriye.

Nk’uko bivugwa n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge, uyu mugore yasanze umugabo wearyamye yarimo amuteguriye isombe imaze gushya cyane, ayimumenaho ubwo yari aryamye, asinziriye. Isombe yamumenweho yari ishyushye cyane ku buryo yamwokeje bikomeye mu mugongo no mu maso.

Uyu mugore yahise ahunga nyuma yo gukora iki gikorwa, ariko nyuma yaje gufatwa n’inzego z’umutekano, dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha, ubu akaba akurikiranywe n’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko uyu mugore yemera icyaha akekwaho, ariko avuga ko yabitewe n’umujinya ukabije kuko ngo ku mugoroba wabanje yari yasanze umugabo we yicaye mu kabari asangira n’indaya, nk’uko we abyita. Uwo mujinya niwo avuga ko watumye afata icyemezo cyo kumumenaho isombe ishyushye.

Yagize ati: “Narababaye cyane nyuma yo kumusanga mu kabari asangira n’indaya, sinigeze ntekereza kumwotsa cyangwa kumwica, ariko byambayeho.”

Mu gihe yaba ahamwe n’iki cyaha, uyu mugore ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu (6) n’umwaka umwe (1), ndetse n’ihazabu iri hagati ya 100,000 RWF na 300,000 RWF, nk’uko biteganywa n’ingingo z’amategeko ahana ibyaha byo gukomeretsa ku bushake.

Ariko kandi, bitewe n’uko icyaha cyakorewe umugabo bashyingiranywe, amategeko ateganya ibihano bikarishye kurushaho. Itegeko rishobora no kumuhana igifungo kiri hagati y’umwaka umwe (1) n’imyaka itatu (3) ndetse n’ihazabu hagati ya 300,000 RWF na 500,000 RWF, bitewe n’uburemere bw’icyaha n’uburyo cyakozwemo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Rwanda rwasinyanye andi masezerano n’ikipe ya PSG yo gukomeza gukorana
Next Article U Bushinwa: Umwana w’imyaka irindwi yahawe umutima w’umukorano muto ku Isi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025
DRC: Abasaga 110 bishwe n’umwuzure muri Fizi
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

M23 yatanze umuburo kubasirikare ba FRDC bari kwifotoreza muri Walikale

Ihuriro AFC/M23 batanze umuburo kubasirikare ba leta ya Congo bakomeje kugaragaza amafoto bari mu mujyi wa Walikale, babibutsa ko igihe…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nyuma y’igitero yagabye kuri Gen MUHOOZI, CODECO igiye kumusaba imbabazi

Abayobozi CODECO umutwe witwaje intwaro wa urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko umutwe bayoboye uteye ingabo…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abasirikare 54 ba Bénin biciwe mu gitero simusiga bagabweho n’intagondwa z’abayisilamu

Leta ya Bénin yatangaje ko abasirikare 54 baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bakekwaho kuba intagondwa zigendera ku matwara akaze ya…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abasirikare ba SAMIDRC bagiye kuva muri DRC banyuze mu Rwanda

Abasirikare b’Ingabo z'Umuryango SADC ziri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo SAMIDRC (SADC Mission in the Democratic Republic…

5 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?