Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko abantu 874 ari bo bapfuye ubwo ryari mu rugamba rwo gufata Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025.
Iri huriro ryatangaje aya makuru kuri uyu wa 30 Gicurasi 2025, ubwo ryamurikaga raporo y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu bice igenzura, ivuguruza ibyatangajwe na Leta ya RDC ndetse n’imiryango irimo Amnesty International na Human Rights Watch.
Umwe mu banyamabanga ba AFC/M23, Delion Kimbulungu, yasobanuye ko kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 13 Gashyantare, iri huriro ryabonye mu mujyi wa Goma imirambo y’aba bantu, nubwo Leta ya RDC yo yemezaga ko hapfuye abagera ku 3000.
Kimbulungu yagize ati “Biragaragara ko umubare wa 3000 watangajwe na Leta ya Kinshasa wahimbwe.”
Mu gitondo cya tariki ya 27 Mutarama, ubwo muri uyu mujyi habaga urugamba rukomeye, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza Gereza ya Munzenze iherereye i Goma iri gushya, imfungwa zitoroka.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ryatangaje ko abagore 165 bishwe n’inkongi y’umuriro yafashe iyi gereza kandi ko bose bafashwe ku ngufu n’abafungwa batorotse.
Umuvugizi w’iri shami, Seif Magango, yemeje ko iyi mibare yatanzwe n’urwego rw’ubutabera rwa RDC, ati “Ntabwo twigenzuriye raporo y’ubutabera ariko dutekereza ko yizewe.”
Kimbulungu yagaragaje ko nubwo Leta ya RDC n’abakorana bashinje AFC/M23 uruhare mu itoroka ry’imfungwa za Gereza ya Munzenze ndetse n’urupfu rw’aba bagore, ibi byago byabaye mbere y’uko abarwanyi babo bahagera.
Ati “Ibi byago byabaye mu gitondo cya tariki ya 27 Mutarama kuri Gereza ya Munzenze mbere y’uko M23 ihagera.”
Raporo ya AFC/M23 ikubiyemo ibimenyetso ndetse n’ubuhamya. Igaragaza kandi uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu buhagaze mu Mujyi wa Bukavu kuva ubwo yatangiraga kuwugenzura muri Gashyantare 2025.