igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kinshasa: Igihano cy’urupfu ku musirikare wishe bagenzi be batatu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Kinshasa: Igihano cy’urupfu ku musirikare wishe bagenzi be batatu
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Kinshasa: Igihano cy’urupfu ku musirikare wishe bagenzi be batatu

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 16, 2025 4:24 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
Umusirikare wishe bagenzi be batatu yakatiwe igihano cy’urupfu
SHARE

Urukiko rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye igihano cy’urupfu umusirikare mu ngabo zirinda Umukuru w’Igihugu (GR), Caporal Isaac Bahati Kasongo, warashe bagenzi be batatu bakorera muri Police Militaire.

Cpl Kasongo yarasiye aba basirikare muri Komini Kintambo mu mujyi wa Kinshasa mu rukerera rwa tariki ya 15 Gicurasi 2025, ahungira mu nzu itaruzura. Yafashwe bukeye nyuma yo kurasana n’abasirikare bo muri Police Militaire bari bamugose.

Bigaragara ko Cpl Kasongo wari wambaye impuzankano ya GR yakubiswe bikomeye n’abasirikare bo muri Police Militaire kuko ijisho ry’ibumoso ryarabyimbye, kandi yavuye amaraso menshi mu kanwa.

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC bwahise bufungura dosiye ye, bayishyiriza urukiko. Nyuma yo kumva buri ruhande, Umucamanza Captain Guy Kweshi yasobanuye ko Cpl Kasongo yahamijwe icyaha cyo kwica ku bushake, kwiba intwaro no kuyikoresha nabi.

Capt Kweshi yasobanuye ko kubera iyi mpamvu, Cpl Kasongo yakatiwe igihano cy’urupfu, acibwa n’indishyi y’Amadolari ibihumbi 50 igomba guhabwa imiryango y’abasirikare bishwe.

Cpl Kasongo yavukiye mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu 1992. Yinjiriye igisirikare muri Kisangani mu 2019. Ubu yakoreraga muri Rejima ya 14 muri GR.

Urubanza rwabereye ahakorewe icyaha, ku munsi cyakoreweho

Cpl Kasongo yakatiwe igihano cy’urupfu

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe Heguwe amadosiye ya Bishop Gafaranga umu pastor uregwa ibyaha byihohotera rishingiye ku gitsina 
Next Article Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Uwaguze Man United akomeje guhomba bikomeye
May 16, 2025
Abapolisi 833 Barangije Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba i Mayange
May 16, 2025
Chris Brown agiye Gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
May 16, 2025
Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko
May 16, 2025
Umusirikare wishe bagenzi be batatu yakatiwe igihano cy’urupfu
Kinshasa: Igihano cy’urupfu ku musirikare wishe bagenzi be batatu
May 16, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Yanze miliyoni 5 z’amadorari bamuhaga ngo arase Prezida Ibrahim Traoré

Ni umwe mu basirikare bashinzwe kurinda Pereizida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, wiyemereye ko yahawe miliyoni 5$ na bimwe mu…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida wa Ukraine yahagaritse urugendo rwe muri Afrika y’epfo by’ikitaraganya

Vladimir Zeresky yatangaje ko ahagaritse urugendo yarari kugirira mu gihugu cya Afrika y'epfo bitunguranye nyuma yo kumva ko igihugu cye…

1 Min Read
IMIKINOMU MAHANGA

FC Barcelona yegukanye Igikombe cya Shampiyona cya 28

Nyuma gutsinda Espanyol ibitego 2-0, Ikipe ya FC Barcelona yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne (La Liga)…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abaturage bo mu Majyaruguru y’u Bushinwa Bapima ibiro munsi ya 50 basabwe kuguma mu ngo

Mu majyaruguru y’u Bushinwa, ubuyobozi bwasabye abaturage bafite ibiro biri munsi ya 50 kudasohoka mu ngo zabo, bitewe n’umuyaga ukaze.…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?