Urukiko rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye igihano cy’urupfu umusirikare mu ngabo zirinda Umukuru w’Igihugu (GR), Caporal Isaac Bahati Kasongo, warashe bagenzi be batatu bakorera muri Police Militaire.
Cpl Kasongo yarasiye aba basirikare muri Komini Kintambo mu mujyi wa Kinshasa mu rukerera rwa tariki ya 15 Gicurasi 2025, ahungira mu nzu itaruzura. Yafashwe bukeye nyuma yo kurasana n’abasirikare bo muri Police Militaire bari bamugose.
Bigaragara ko Cpl Kasongo wari wambaye impuzankano ya GR yakubiswe bikomeye n’abasirikare bo muri Police Militaire kuko ijisho ry’ibumoso ryarabyimbye, kandi yavuye amaraso menshi mu kanwa.
Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC bwahise bufungura dosiye ye, bayishyiriza urukiko. Nyuma yo kumva buri ruhande, Umucamanza Captain Guy Kweshi yasobanuye ko Cpl Kasongo yahamijwe icyaha cyo kwica ku bushake, kwiba intwaro no kuyikoresha nabi.
Capt Kweshi yasobanuye ko kubera iyi mpamvu, Cpl Kasongo yakatiwe igihano cy’urupfu, acibwa n’indishyi y’Amadolari ibihumbi 50 igomba guhabwa imiryango y’abasirikare bishwe.
Cpl Kasongo yavukiye mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu 1992. Yinjiriye igisirikare muri Kisangani mu 2019. Ubu yakoreraga muri Rejima ya 14 muri GR.
Urubanza rwabereye ahakorewe icyaha, ku munsi cyakoreweho
Cpl Kasongo yakatiwe igihano cy’urupfu