Inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyizeho Komisiyo idasanzwe igiye gusuzuma mu mizi ko Kabila yavanirwaho ubudahangarwa
Iyi Komisiyo yashinzwe ku wa 15 Gicurasi 2025 nyuma y’uko abasenateri batumvikanye ku cyemezo cyo kwambura Kabila ubudahangarwa ahabwa nk’umusenateri ubuzima bwe bwose, nyuma yo kuva ku butegetsi.
Senateri Christine Mwando Katempa ni umwe mu bamaganye iki gitekerezo, asaba ko hategurwa itora ry’imitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko, hagendewe ku ngingo ya 124 y’amategeko agenga Sena.
Komisiyo yahawe amasaha 72 yo gukora iperereza no gutanga raporo igomba gushingirwaho hafatwa umwanzuro uzasuzumirwa muri Sena yose.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bushinja Kabila ibyaha bikomeye birimo: kugambanira igihugu, kujya mu mutwe utemewe, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ibi birego byakurikiye uruzinduko Kabila yagiriye i Goma ku wa 18 Mata 2025, ahagenzurwa n’inyeshyamba za AFC/M23. Leta yahise itangaza ko urwo ruzinduko ari ikimenyetso gikomeye cy’uko Kabila yaba afitanye uruhare n’ubuyobozi bw’izo nyeshyamba.