Nkuko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Tanzania, Anthony Mavunde, ‘diamants’ zifite agaciro ka miliyari 1,7 y’Amashilingi (arenga miliyoni 902 Frw), zafatiwe mu bucuruzi bwa magendu ku kibuga cy’indege cya Mwanza muri iki gihugu.
Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2025 ni bwo aya mabuye yafashwe , ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’izindi nzego za leta nk’uko uyu Minisitiri Anthony Mavude yabivuze, ndetse ko hari iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uwaba ari inyuma y’ubu bucuruzi bwa magendu, ndetse ko hari umunyamahanga wafashwe.
Yagize ati “Iperereza ririmo gukorwa ku buryo bwimbitse kugira ngo hamenyekane ababyihishe inyuma. Abantu bazagaragara bafite uruhare muri ubu bucuruzi bazaburanishwa, bazatabwa muri yombi, ibikorwa byabo bizafungwa, ndetse n’impushya zabo bazamburwe.”
Yibukije ko gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe atari icyaha gusa, ahubwo byangiza n’ubukungu bwa leta kuko bituma hataboneka imisoro n’amahoro leta yagakoresheje mu bikorwa bindi by’iterambere.
Yavuze ko leta ikora ibikorwa byinshi, mu rwego rwo gushyira mu buryo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, birimo gufungura amasoko y’amabuye 43 no gushyiraho ibigo 49 bigurisha amabuye mu gihugu hose kugira ngo nibura barebe ko ubucuruzi wa magendu bwacika burundu.
Yagize ati “Nta mpamvu ihari yo gukoresha magendu. Umuntu wese uhitamo kunyuranya n’amategeko azabifungirwa, ibikorwa bye bizafungwa, kandi azahagarikwa burundu mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye”.
Nk’uko kandi uyu Minisitiri Mavunde yabitangaje Minisiteri yashyizeho itsinda rikomeye rishinzwe gukumira magendu y’amabuye y’agaciro muri Tanzaniya.