Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, hari gusorezwa Icyumweru cy’Icyunamo, hazirikanwa kandi abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 wateguwe ukanashyirwa mu bikorwa ubutegetsi bubi.
Abanyapolitiki bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, bibukwa kuri uyu munsi ni 21 barimo abo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye.
Barimo Landouard Ndasingwa (PL), Charles Kayiranga (PL), Jean de la Croix Rutaremara (PL), Augustin Rwayitare (PL), Aloys Niyoyita (PL), Venantie Kabageni (PL), Andre Kameya (PL), Frederic Nzamurambaho (Yari Perezida wa PSD na Minisitiri w’Ubuhinzi), Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD), Faustin Rucogoza (MDR) na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Abandi ni Ngulinzira Boniface, Prof Rumiya Jean Gualbert, Dr Habyarimana Jean Baptiste, Ruzindana Godefroid, Dr Gafaransa Théoneste, Ndagijimana Callixte, Nyagasaza Narcisse, Gisagara Jean Marie Vianney na Rwabukwisi Vincent (Ravi).
Ini igikorwa kitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu n’abahagarariye imiryango y’abishwe bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, Abadepite n’Abasenateri n’abahagarariye inzego zitandukanye.


