Abaturage batatu b’abanyekongo bajyanye iki gihugu mu nyiko za AEC bashinja iki gihugu ibyaha by’intambara no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Abaturage b’abanyekongo bagera kuri batatu aribo Masoso Bideri Antoinette ukomoka muri Minembwe, David Fati Karambi ukomoka i Goma na Mandro Logoliga Paul ukomoka muri Bunia, batanze iki kirego tariki ya 11 Mata 2025, bunganiwe n’abanyamategeko bane.
Aba baturage bashinje Leta ya Congo gukora ibitero mu baturage batuye aha muri Congo bakavuga ko ibyo bitero byahitanye ubuzima bwa benshi mu baturage. Masoso na bagenzi be bagaragaje ko uretse ibi bitero n’ibindi byakurikiyeho, Leta ya RDC yanze kurinda Abanyamulenge ibitero imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo yagabye mu bice bitandukanye byo muri teritwari ya Fizi tariki ya 3 Werurwe.
Banashinje Congo kugira uruhare mu gukumira ama banki aho bafunze serivise z’imari mu mujyi wa Goma ibintu bavuga ko byatumwe babaho nabi cyane biturutse kuri aya mabwiriza yatanzwe na Leta ya Congo.
Muri RDC hamaze igihe kinini humvikana imvugo z’urwango zibasira Abanye-Congo b’Abatutsi. Abatanze ikirego bagaragaje ko bigaragara ko ikigamijwe ari Jenoside kandi ko izi mvugo zikwirakwizwa n’abarimo abayobozi muri Leta.
Uru rukiko rwasabwe gutegeka Leta guhagarika ibitero bigabwa ku baturege biganjemo abanyamulenge, n’Abahima, ahubwo leta igafata ingamba zo kurinda umutekano wabo, ikemera ko ubucuruzi na serivisi za banki bisubukurwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Tariki ya 11 Mata, Umwanditsi w’urukiko rwa EAC yamenyesheje Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ya RDC kwiregura mu buryo bw’inyandiko mu minsi itarenze 45, bitaba ibyo urubanza rukazaba Leta idahari.