igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Leta ya Congo na M23 barigutera intambwe nziza mu kugarura amahoro
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Leta ya Congo na M23 barigutera intambwe nziza mu kugarura amahoro
AMAKURUPOLITIKE

Leta ya Congo na M23 barigutera intambwe nziza mu kugarura amahoro

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 24, 2025 9:47 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Olivier Nduhungirehe yashimiye ubufatanye buri kurangwa hagati ya M23 na Leta ya DRC mukugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC

Nyuma y’ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar kuva muri Werurwe 2025, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa AFC/M23 bemeranyije guhagarika imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Iri tangazo ryasohowe mu ijoro ryo ku wa 23 Mata 2025, rikaba rishimangira icyifuzo cy’impande zombi cyo kurema umwuka mwiza wo gukomeza ibiganiro bigamije kugera ku masezerano y’amahoro arambye mu burasirazuba bw’igihugu.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, yavuze ko ibiganiro biri gukomeza bizibanda ku mpamvu shingiro y’iyi ntambara n’uburyo burambye bwo kuyihagarika burundu.

Mu bihe byashize, AFC/M23 yakunze gutangaza yonyine ko ihagaritse imirwano mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’ibihugu byo mu karere, ariko bikarangira nta gihindutse kuko ingabo za leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo bakomezaga kuyigabaho ibitero.

Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yashimye intambwe yatewe, avuga ko kwemezwa n’impande zombi kw’iri tangazo ari ikimenyetso cy’ubwumvikane n’icyizere kiri hagati yazo.

Yagize ati: “Iri tangazo rihuriweho rya Leta ya RDC na AFC/M23, rishyigikiwe na Qatar, ni intambwe ikomeye, iganisha ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, hashingiwe ku cyizere impande zombi zagaragaje.”

Imiryango mpuzamahanga nka EAC na SADC, ikomeje gushyigikira inzira z’amahoro, mu rwego rwo gutuma uburasirazuba bwa RDC n’akarere kose kava mu bibazo by’intambara.

Minisitiri Nduhungirehe yasoje ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu gushaka amahoro arambye mu karere.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Leta ya DRC bagiye gutumiza |Drone mu bushinwa ziri muzigezweho
Next Article Muri White house ishyamba si ryeru namba
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzikazi Jennifer Lopez, yajyanywe mu nkiko n’ikigo cy’abafotora kizwi nka Blackgrid, kimushinja kuba yarashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye bwite,…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Trump yategetse ko Kaminuza ya Harvard itazongera kwakira abanyamahanga

Kaminuza ya Harvard yambuwe uberenganzira n'Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, White House, bwo kongera…

2 Min Read
AMAKURU

Nyanza: Umugabo afungiwe gutema umuvandimwe we amuhindura intere

Mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza, haravugwa urugomo rukabije rwakorewe umugabo witwa Gasigwa Jean Damascène, watemwe n’umuvandimwe we witwa…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23

Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo iteganya gukora iperereza ku ngabo z’iki gihugu zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?