igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Leta ya DRC bagiye gutumiza |Drone mu bushinwa ziri muzigezweho
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Leta ya DRC bagiye gutumiza |Drone mu bushinwa ziri muzigezweho
AMAKURUMU MAHANGA

Leta ya DRC bagiye gutumiza |Drone mu bushinwa ziri muzigezweho

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 24, 2025 9:01 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

RDC irifuza gukoresha drones za Wing Loong II mu bikorwa byo kongera kwigarurira ibice bya Kivu biri mu maboko ya M23

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irimo gutegura gukoresha indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa Wing Loong II mu guhangana n’umutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro AFC, uherutse gufata ibice bikomeye by’intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo birimo n’umujyi wa Goma.

Izi drones ziremereye, zifite uburemere bwa toni 4.2, uburebure bwa metero 11 n’amababa agera kuri metero 20.5. Zishobora kuguruka zigeze ku burebure bwa kilometero 10 mu kirere, kandi zikagenda ku muvuduko wa kilometero 370 ku isaha, bivuze ko kuva i Kinshasa kugera i Goma byazifata amasaha ane.

Ibikorwa byo kugura izi drones byatangiye tariki ya 2 Gashyantare 2025, ubwo Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, yasuraga igihugu cy’u Bushinwa nyuma y’iminsi itanu M23 ifashe Goma. Uru ruzinduko rwari rwemejwe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, aho RDC yemeye kwishyura miliyoni 172 z’amayero kuri drones eshatu.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Africa Intelligence, abasilikare ba RDC bazoherezwa mu Bushinwa mu mahugurwa azamara amezi ane kugira ngo bamenye gukoresha izi drones.

Sosiyete y’Abashinwa Catic, izatanga izi drones, yemeye ko izajya izitunganya ku buntu mu gihe cy’imyaka itanu, igihe cyose zagira ikibazo cya tekiniki. Izi drones zizatangwa zifite ibikoresho bikomeye birimo FT-10, PL-10, HJ-10 na roketi za BRM-1, bishobora gukoreshwa mu mirwano ikomeye.

Ibi bikorwa bibaye nyuma y’uko mu 2023 na 2024, RDC yari imaze kubona izindi drones zo mu bwoko bwa CH-4 zatanzwe n’ikigo Casc cyo mu Bushinwa, ariko zimwe zikaba zarasenywe na M23, izindi zikagwa kubera impanuka.

Mu yindi nkunga, igihugu cya Belarus cyohereje drones zo mu bwoko bwa Berkut binyuze ku masezerano hagati ya RDC n’ikigo Beltech. Mu mpera za 2024, abarimu b’Ababiligi boherejwe mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo baje guhugura ingabo za RDC, ariko zimwe muri izo drones zaje gufatwa na M23 ubwo yafataga Goma.

Biteganyijwe ko RDC izakira izi drones za Wing Loong II mbere y’uko uyu mwaka urangira, bikaba bitegerejwe niba zishobora guhindura isura y’intambara ikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Congo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article M23 na Leta ya RDC bemeranyije gushyiraho agahenge
Next Article Leta ya Congo na M23 barigutera intambwe nziza mu kugarura amahoro
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Karongi: Mu mezi abiri abibasiwe n’ibiza bagiye gukorerwa ikintu gikomeye
May 23, 2025
U Bufaransa bwamaganye ibirego bya Israel, buvuga ko iri kubiba urwango
May 23, 2025
Abantu barenga ibihumbi 10 basanzwemo indwara ya Malariya mu Mujyi wa Kigali
May 23, 2025
Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho kwica umwana we w’imyaka 11

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe umugabo w’imyaka 32 ukekwaho icyaha gikomeye cyo kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za SADC ziri mu cyiciro cya kabiri zatashye zivuye mu Burasirazuba bwa Congo, zinyuze ku butaka bw’u Rwanda

Ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), zari zimaze umwaka n’amezi atandatu mu butumwa bw’amahoro mu Burasirazuba bwa…

4 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Yoon Suk-Yeol wari perezida wa Korea Y’epfo yegujwe

Urukiko Rukuru rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga muri Koreya y’Epfo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 mata 2025 rwemeje ko…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Trump na Obama bavuze amagambo akomeye kuri Biden nyuma yo gusangwamo Kanseri

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Barack Obama n’abandi banyapolitiki, bifurije Joe Biden yasimbuye ku butegetsi kurwara…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?