Mu gihe ibiganiro hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’abarwanyi b’Umutwe wa wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bikomeje mu gihugu cya Quatar, bumvikanye guhagarika imirwano, mu rwego rwo kugirango ibiganiro bibahurije muri Quatar bibe nta zindi mvururu.
Ni ibyatangajwe mu itangazo rihuriweho n’impande zombi ryashyizwe ahagaragara , kuri uyu wa 23 Mata 2025, n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.
Ni Itangazo riragira riti “Mu mwuka w’ubwumvikane busesuye n’intego ihuriweho yo guharanira amahoro binyuze mu nzira y’ibiganiro, abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umutwe wa AFC/M23 bagiranye ibiganiro by’amahoro byabereye muri Leta ya Qatar. Nyuma y’ibiganiro byabaye mu mucyo no mu buryo bwubaka, impande zombi zumvikanye gukorana hagamijwe kugera ku masezerano y’agahenge azatuma ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa rirambye ry’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi rigerwaho.”
Muri iri tangazo harimo ko impande zombi zumvikanye guhita zihagarika imirwano ako kanya no kwamagana burundu amagambo y’urwango n’iterabwoba.
Abahagarariye RDC na AFC/M23 biyemeje kubahiriza izi ngamba guhera ubwo biganiro bitangira kugeza aho bizarangirira havuguswe umuti urambye, w’ikibazo nyieizins.
Aba bayobozi Bashimiye Leta ya Qatar ku bw’uruhare rwayo no ku bwitange idahwema kugaragaza mu gushyira ibiganiro by’amahoro mbere kuruta intambara.
Ibi biganiro byakurikiwe n’uruzinduko abahagarariye AFC/M23 barimo Umuyobozi mu bya politiki wayo, Bertrand Bisimwa na Colonel Nzenze Imani John ushinzwe ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare, bagiriye muri Qatar.
RDC yatangaje ko yavuye ku izima yemera kuganira na AFC/M23 nyuma y’aho uyu mutwe wari ukomeje kwigarurira ibice byinshi mu ntara za Kivu zombi.