igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: M23 yakoze amateka ifata uduce turindwi icyarimwe idahanganye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > M23 yakoze amateka ifata uduce turindwi icyarimwe idahanganye
AMAKURUMU MAHANGA

M23 yakoze amateka ifata uduce turindwi icyarimwe idahanganye

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 29, 2025 12:03 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakoze amateka adasanzwe, ufata uduce turindwi icyarimwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, udahuye n’amasasu menshi cyangwa imirwano ikomeye.

Amakuru atandukanye dukesha abatuye muri ibyo bice ndetse n’inzego z’umutekano, yemeza ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025, abarwanyi ba M23 bafashe uduce turindwi ari two: Kasheke, Lemera, Bugamanda, Bushaku ya 1, Bushaku ya 2 na Kofi.

Utu duce twose, nk’uko byemezwa n’aya makuru, duherereye muri teritware ebyiri zegeranye cyane, ari zo Kabare na Kalehe, zombi zo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Bivugwa ko abarwanyi ba M23 bagabye igitero gikomeye baturutse ku muhanda wa Bukavu-Goma, berekeza muri turiya duce. Ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro zari zihasanzwe zirimo Wazalendo, FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse na FARDC, zahise zihunga rugikubita, zitabashije kurwana cyangwa kwihagararaho nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Amakuru aturukayo kandi agaragaza ko ingabo zari muri utu duce zari nke cyane, bityo zihitamo guhunga bidatinze aho guhatana n’abarwanyi ba M23 bafite imbaraga n’ubushobozi buhambaye.

Nubwo M23 yigaruriye uduce twinshi, hari agace kamwe kitwa Luhihi ko muri teritware ya Kalehe abarwanyi ba M23 batigeze binjiramo ubwo bafataga utu duce. Impamvu yabyo ni uko aka gace kari gikikijwe n’uturere tugenzurwa n’umutwe wa M23, bityo Wazalendo n’ingabo za Leta badashobora kugerayo byoroshye.

Kuri uwo munsi nyine, umutwe wa M23 wongeye kwigarurira undi mujyi ukomeye wa Kaziba, uri muri teritware ya Walungu, nayo yo muri Kivu y’Amajyepfo. Mbere yo gufata Kaziba, M23 yari yamaze kwigarurira imisozi ya Kaziba irimo uwa Murambi n’uwa Bushyenyi, imwe mu misozi iri hagati ya Nyangenzi n’umujyi wa Kaziba.

Kugeza ubu, imirwano irakomeje hagati y’impande zombi, cyane cyane mu misozi miremire ihanamye ku Kibaya cya Rusizi, ahazwi nka Plaine de la Ruzizi. Aho ni hamwe mu hateganyijwe imirwano ikomeye kuko impande zombi zikomeje gukusanya ingufu kugira ngo zigarurire cyangwa zirinde utundi duce tugihari.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Hamenyekanye ibirindiro bikomeye ihuriro ry’ingabo za RDC rifite muri Uvira, ingabo z’Uburundi ziri kuhisuka ku bwinshi
Next Article Impinduka Nshya za Whatsapp: Uburyo bushya bwo kurinda umutekano w’ibiganiro bugiye gushyirwa mu bikorwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025
Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ubutumwa bwa RIB muri iki gihe cyo #kwibuka31

Muri iki gihe U rwanda n'isi yose twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire

Ku wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Abidjan muri Côte…

2 Min Read
AMAKURU

Rutsiro: Abana babiri barohamye mu Kiyaga cya Kivu ubwo bari mu bwato umwe ahita apfa

Abana babiri barimo uw’imyaka 12 n’uwa 11 bo mu Karere ka Rutsiro, barohamye mu Kiyaga cya Kivu, ubwo bari mu…

2 Min Read
AMAKURU

Huye: inzu ebyiri z’ubucuruzi zahiye zirakongoka burundu

Inzu ebyiri ziherereye mu cyarabu mu mujyi wa Huye zibasiriewe bikomeye n'umuriro zirakongoka bitewe na sirikwe y'amashanyarazi. Ibi byabaye ahagana…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?