igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: M23 Yatangiye Gusatira Umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > M23 Yatangiye Gusatira Umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo
AMAKURUMU MAHANGA

M23 Yatangiye Gusatira Umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 9, 2025 8:17 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umutwe wa M23 watangiye kugerageza gusatira Umujyi wa Uvira, uwa kabiri munini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu bikorwa bisa n’ibyerekana ko ushobora kugerageza kuwufata

Guhera ku wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi 2025, ingabo za M23 zatangiye kugaragara mu bice biri hafi y’uyu mujyi, birimo Katogota na Luvungi. Kuri uyu wa Gatanu, amakuru akomeje kugaragaza ko izi ngabo ziri gukomeza kwinjira mu bice bigize inkombe z’uyu mujyi, aho zishobora no kuwugota burundu mu minsi iri imbere.

Uvira ni umujyi uherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika. Uko ibintu bihagaze ubu, urinzwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’igihugu cy’u Burundi, ndetse n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, bafatanyije mu guhangana n’umutwe wa M23.

Izi ngabo zahungiye mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwirukanwa na M23 mu Mujyi wa Bukavu, uwa mbere munini muri Kivu y’Amajyepfo, mu bikorwa bya gisirikare biherutse gukorwa n’uyu mutwe.

Ibi bibaye mu gihe M23 iri mu biganiro n’ubutegetsi bwa Kinshasa biri kubera i Doha muri Qatar, bigamije gushaka umuti w’amakimbirane amaze imyaka itatu ari hagati y’impande zombi.

Kuba ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukaza umurego mu gihe ibiganiro bikirimo, bituma hari ababona ko amahoro akiri kure n’ubwo hari intambwe igenda iterwa mu rugendo rwo kugerageza kubigeraho mu mahoro.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Minisitiri w’imari wo muri DRC yatawe muri yombi aho yatwawe n’indege idasanzwe ya gisirikare
Next Article Bwa mbere abamurika imideli bagiye kugaragara muri Giants of Africa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Karongi: Mu mezi abiri abibasiwe n’ibiza bagiye gukorerwa ikintu gikomeye
May 23, 2025
U Bufaransa bwamaganye ibirego bya Israel, buvuga ko iri kubiba urwango
May 23, 2025
Abantu barenga ibihumbi 10 basanzwemo indwara ya Malariya mu Mujyi wa Kigali
May 23, 2025
Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Perezida Donald Trump yirukanye Doug Emhoff, umugabo wa Kamala Harris wahoze ari Visi Perezida

Perezida Donald Trump ukomeje gucisha umweyo mu bayobozi batandukanye muri Guverinoma n’ibigo bya Leta, yirukanye Doug Emhoff, umugabo wa Kamala…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Menya byinshi kuri Thomas Lubanga washinze umutwe ugamije gushyira iherezo rya nyuma ku butegetsi bwa Kinshasa

Thomas Lubanga, wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye kuvugwa nyuma yo gushinga umutwe…

2 Min Read
AMAKURU

Nyabihu: Umugore wari utwite inda y’imvutsi yapfiriye mu rugo rw’umugore wasengeraga abantu yiyita umunyamasengesho

Mukandekezi Claudine w’imyaka 30 wo mu Karere ka Nyabihu wari utwite inda y’imvutsi, yapfiriye mu rugo rw’umugore wasengeraga abantu yiyita…

2 Min Read
IMIKINOMU MAHANGA

Kaboyi yabaye umwataka mwiza muri Yanga Princess

Mukandayisenga Jeannine umwataka wa Yanga Princess uzwi nka ’Kaboyi’ yahawe igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi muri iyi kipe ikina Shampiyona ya…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?