igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: M23 yikomye bikomeye igisirikare cya Leta kubera ibitero babagabyeho
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > M23 yikomye bikomeye igisirikare cya Leta kubera ibitero babagabyeho
AMAKURU

M23 yikomye bikomeye igisirikare cya Leta kubera ibitero babagabyeho

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 11, 2025 9:06 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ihururo AFC/M23 ryashinje Leta kugaba ibitero kubasivile no kurenga kumategeko y’agahenge bakagaba ibitero ku birindiro.

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziri gukorana n’umutwe wa FDLR, ingabo z’u Burundi n’indi mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo mu bikorwa byo kugaba ibitero mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Nk’uko Kanyuka abivuga, ibyo bitero byibasiye uturere twa Masisi na Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse na Walungu muri Kivu y’Amajyepfo. Yavuze ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bigamije kwangiza no kubangamira abaturage, byagabwe mu duce dutuwe cyane ndetse no ku birindiro bya AFC/M23.

Yongeyeho ko hari ibitero byagabwe ku Banyamulenge batuye mu misozi ya Minembwe, mu karere ka Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo. Aha harimo n’ibitero byabaye tariki ya 8 Mata mu gace ka Mikenke byiswe “Point Zero” na “Balombili”, hamwe n’ibindi byabaye i Rugezi kugeza tariki ya 10 Mata.

Ku ya 10 Mata, Kanyuka yavuze ko ingabo za Leta ya RDC zagabye ibindi bitero ahitwa Kivumu na Gahwera, aho imitungo y’abaturage yangijwe ndetse indi igasahurwa.

Yatangaje kandi ko AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo mu mujyi wa Walikale n’uduce tuwukikije ku itariki ya 1 Mata 2025 nijoro, mu rwego rwo gutegura ibiganiro by’amahoro hagati yabo na Leta ya RDC byari biteganyijwe kubera muri Qatar. Impande zombi zimaze guhura inshuro ebyiri mu cyumweru gishize.

Gusa, Kanyuka yavuze ko nyuma y’aho AFC/M23 ikuye abarwanyi bayo muri Walikale, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryahise ryinjira muri uwo mujyi, zirawusahura.

Asoza, yavuze ko AFC/M23 ishishikajwe no gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro, ikaba izakomeza kurinda abasivili no gukumira ibihungabanya umutekano aho byava hose.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Igiciro cya iPhone gishobora kwikuba gatatu kubera imisoro yashiriweho ibihugu
Next Article Kicukiro: Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 basaniwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift yishyuye miliyoni 360$ ngo yisubize uburenganzira ku ndirimbo ze
June 1, 2025
Mu Mujyi wa Kigali, urubyiruko 13.666 ruhabwa amasomo y’ubumenyingiro mu mashuri 76
June 1, 2025
Kenya: Raila Odinga yavuze ko imbabazi Ruto yasabye zigomba kujyana n’indishyi
June 1, 2025
Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim bin Jaber Al Thani
June 1, 2025
Saidi Lugumi yongeye kugaragaza ko akunda Mutesi Jolly
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Inyeshyamba za M23 zatangiye kubaka umuhanda mushya uhuza santere ya Masisi n’umujyi wa Sake

Ihuriro ry’inyeshyamba za AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryatangaje ko ryatangiye igikorwa cyo kubaka umuhanda…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abagore babiri barembeye mu bitaro nyuma yo kunywa imiti yongera akanyabugabo kugira ngo bemeze umugabo wabo

Abagore babiri bahuje umugabo batuye mu gace ka Dakwa muri Bwari Area Council y’Umujyi wa Abuja, bajyanywe mu bitaro nyuma…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

U Burusiya bwagabye ibitero bya drones zirenga 250 muri Kyiv

Ingabo za Ukraine zirwanira mu Kirere zatangaje ko u Burusiya bwagabye ibitero bya drones 250 n’ibisasu bya misile birenga 14…

1 Min Read
AMAKURU

Rulindo: Abantu 25 bafashwe bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Ni abagizwe n’abantu 21 bafashwe bacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe, Polisi na yo ifata abandi bane baguraga amabuye ayo…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?