Mu gihe FC Barcelona ikomeje gahunda yo kuvugurura ikipe kugira ngo yongere guhatanira ibikombe bikomeye, iri kureba ku buryo yakwegukana rutahizamu w’Umwongereza Marcus Rashford, kuri ubu utishimiye uko ahagaze muri Manchester United
Rashford, w’imyaka 27, amaze iminsi atagaragaza urwego rusekeje, cyane cyane nyuma yo kugira ibibazo n’umutoza mushya wa Man United, Ruben Amorim. Amakuru avuga ko batumvikanye ku mikorere ndetse n’imyitwarire ye muri training itarakunzwe na Amorim, byatumye atizanywa muri Aston Villa mu gusoza shampiyona ya 2024/25.
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Espagne byabitangaje ku wa Gatatu ushize, umuvandimwe wa Rashford akaba n’umujyanama we, aherutse kugirana ibiganiro bya mbere na Deco, ushinzwe siporo muri FC Barcelona. Nubwo amasezerano atarashyirwaho umukono, impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza ibiganiro.
Bivugwa ko Rashford afite inzozi zo gukinira FC Barcelona kuva kera, ndetse ngo ashobora no kwanga andi makipe mu gihe Barça imuha amahirwe. Kuba yakwerekeza muri Espagne ni imwe mu ntego ze nk’uko abamwegereye babitangaza.
Barcelona iri mu nzira yo kongera ubushobozi bwayo mu busatirizi, ariko idashaka gukora ishoramari riremereye. Rashford ari ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe iri gukurikiranira hafi, aho ahanganye na amazina akomeye nka Luis Díaz wa Liverpool, Rafael Leão wa AC Milan, na Julián Álvarez wa Manchester City.
Kubera ko Liverpool isaba amafaranga menshi ku mukinnyi wayo Luis Díaz, Barcelona ishobora guhindukira kuri Rashford nk’amahirwe ahendutse. Manchester United bivugwa ko ishobora kumureka agatangira urugendo rushya, cyane ko iri mu mishinga yo kuvugurura ikipe. Ikipe yo mu mujyi wa Manchester irashaka miliyoni 40 z’amayero (40M€), ariko bishobora kugabanuka bitewe n’ubushake umukinnyi yagaragaje bwo kugenda.
Rashford amaze igihe kinini akinira Manchester United, ariho yatangiriye umwuga we w’umupira w’amaguru. Yahabaye icyitegererezo cy’abakinnyi b’inkingi za mwamba, ariko ashobora kuba ageze ku mpera y’urugendo rwe muri Old Trafford.
Igihe kimwe Rashford yasoreje shampiyona yambaye umwambaro wa Aston Villa, aho yari atijwe. Ubu ategerejweho gufata icyemezo cy’ahazaza he, aho FC Barcelona imubereye amahirwe mashya yo kongera kwigaragaza ku rwego rwo hejuru.
