Marine Le Pen, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, urukiko rwemeje ko agomba gufungwa imyaka ine akanamburwa uburenganzira bwo kwiyamamariza umwanya w’ubuyobozi mu gihe kingana n’imyaka itanu nyuma y’uko ahamijwe ibyaha byo kunyereza umutungo w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Uyu Le Pen, haba ishyaka rye ndetse n’abandi bantu bakomeye muri ryo, bahamwe n’ibyaha byo gukoresha nabi amafanga asaga miliyoni 3,3$ yatanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Aya mafarnga yari ayo gukoresha mu kwishyura abakozi bafasha abayigize mu mirimo yabo, hanyuma uyu Le Pen hamwe n’abandi 20 bo muri iryo shyaka rya Rassemblement National bayakoresha mu nyungu z’ishyaka ryabo.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangaje ko Le Pen yishyuye ayo mafanga abakozi b’Ishyaka rye mu Bufaransa ako guhabwa abafasha abagize Inteko ya EU.
Byaba bisobanuye ko iyi nteko yaba yarateye inkunga ibikorwa by’ishyaka ku giti cyaryo kandi ibyo ntibyemewe mu mategeko ya EU.
Mu 2024, nib wo abashinjacyaha berekanye ko ibihano byari byafatiwe Le Pen bitakabaye inyishyu y’ibihumbi 300 by’Amayero gusa hamweno gufungwa ahubwo urukiko rukwiriye no kumwambura uburenganzira bwose bwo kwiyamamaza mu myanya y’ubuyobozi.
Ni bwo byaje kwemezwa ko ahawe ibyo bihano kuwa 31 Werurwe 2025 bisobanuye ko atazigeara ahatana mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2027.
Marine Le Pen yakatiwe igihano cy’imyaka 4 bityo ntiyemerewe kwiyamamariza kuyobora ubufaransa mu 2027

Leave a Comment