Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatanze igitekerezo cye ku gikorwa cyavugishije isi yose, aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakubiswe urushyi n’umugore we, Brigitte Macron, mu gihe bari mu rugendo muri Vietnam
Ibyabaye byafashwe n’amashusho ubwo Macron w’imyaka 47 yari agiye kuva mu ndege, urugi rwarafunguwe, ibirimo byose bigaragara, maze Brigitte w’imyaka 72 akamukubita urushyi rwatunguranye mu maso ya camera n’abari aho.
Trump, utajya aripfana mu gutanga ibitekerezo ku byabaye, yagiriye Macron inama ijyanye n’uko yari akwiye kwitwararika mbere yo gufungura urugi rwa politiki n’urw’indege, avuga ati: “Banza urebe neza ko urugi rufunze. Biriya ntabwo byari byiza na gato. Ibyabaye si ishusho nziza.”
Nubwo atigeze atangaza byinshi ku mpamvu yateye Brigitte Macron gukora kiriya gikorwa, Trump yashimangiye ko we azi neza uyu muryango, kandi ko nta bibazo bikomeye birimo, ati: “Naramuvugishije, ameze neza. Umuryango umeze neza, ni abantu beza bombi. Sinzi icyo ruriya rushyi rwari rugamije, ariko ndabazi, kandi bameze neza.”
Iki gikorwa cyahise gituma havugwa cyane ku ihohoterwa rikorwa n’abagore ku bagabo, ingingo idakunda kwibandwaho cyane mu itangazamakuru no mu muryango nyarwanda ndetse n’isi yose. Abantu batari bake bongeye gukangurira sosiyete kuvugira no kurengera abagabo nabo bahura n’ihohoterwa ryo mu ngo, rikunze gucika mu myanya y’amakuru.
Abasesenguzi mu bijyanye n’imibanire n’imiryango bagaragaje impungenge z’uko ihohoterwa ryo mu ngo ritarimo guhabwa uburemere bumwe, bityo ibisa nk’ibyabaye kuri Perezida Macron bikaba bishobora gutuma hari impinduka zigaragara mu buryo iyi ngingo ifatwamo.
N’ubwo ibiri hagati ya Emmanuel na Brigitte Macron bitigeze bisobanurwa birambuye, ibyabaye biracyakomeza kugibwaho impaka ku isi hose.