igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: “Mbere yo gufungura urugi, banza witegure” Trump abwira Macron wakubiswe n’umugore we
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > “Mbere yo gufungura urugi, banza witegure” Trump abwira Macron wakubiswe n’umugore we
AMAKURUMU MAHANGA

“Mbere yo gufungura urugi, banza witegure” Trump abwira Macron wakubiswe n’umugore we

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 31, 2025 8:31 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatanze igitekerezo cye ku gikorwa cyavugishije isi yose, aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakubiswe urushyi n’umugore we, Brigitte Macron, mu gihe bari mu rugendo muri Vietnam

Ibyabaye byafashwe n’amashusho ubwo Macron w’imyaka 47 yari agiye kuva mu ndege, urugi rwarafunguwe, ibirimo byose bigaragara, maze Brigitte w’imyaka 72 akamukubita urushyi rwatunguranye mu maso ya camera n’abari aho.

Trump, utajya aripfana mu gutanga ibitekerezo ku byabaye, yagiriye Macron inama ijyanye n’uko yari akwiye kwitwararika mbere yo gufungura urugi rwa politiki n’urw’indege, avuga ati: “Banza urebe neza ko urugi rufunze. Biriya ntabwo byari byiza na gato. Ibyabaye si ishusho nziza.”

Nubwo atigeze atangaza byinshi ku mpamvu yateye Brigitte Macron gukora kiriya gikorwa, Trump yashimangiye ko we azi neza uyu muryango, kandi ko nta bibazo bikomeye birimo, ati: “Naramuvugishije, ameze neza. Umuryango umeze neza, ni abantu beza bombi. Sinzi icyo ruriya rushyi rwari rugamije, ariko ndabazi, kandi bameze neza.”

Iki gikorwa cyahise gituma havugwa cyane ku ihohoterwa rikorwa n’abagore ku bagabo, ingingo idakunda kwibandwaho cyane mu itangazamakuru no mu muryango nyarwanda ndetse n’isi yose. Abantu batari bake bongeye gukangurira sosiyete kuvugira no kurengera abagabo nabo bahura n’ihohoterwa ryo mu ngo, rikunze gucika mu myanya y’amakuru.

Abasesenguzi mu bijyanye n’imibanire n’imiryango bagaragaje impungenge z’uko ihohoterwa ryo mu ngo ritarimo guhabwa uburemere bumwe, bityo ibisa nk’ibyabaye kuri Perezida Macron bikaba bishobora gutuma hari impinduka zigaragara mu buryo iyi ngingo ifatwamo.

N’ubwo ibiri hagati ya Emmanuel na Brigitte Macron bitigeze bisobanurwa birambuye, ibyabaye biracyakomeza kugibwaho impaka ku isi hose.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Amavubi yerekeje muri Algeria gukina imikino ya gicuti yo kwitegura Gikombe cy’Isi cya 2026
Next Article U Rwanda rugiye kubaka amashuri y’icyitegererezo yigisha ikoranabuhanga harimo na Drone
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Manchester United yamaze gusinyisha Matheus Cunha wakiniraga Wolves
June 1, 2025
Perezida William Ruto arasabwa kwishyura abaguye mu myigaragambyo
June 1, 2025
Umuhanzi Sarkodie yashimiye Akon byimazeyo
June 1, 2025
Sheebah Karungi yateguje igitaramo muri Kampala Serana Hotel
June 1, 2025
Ibisambo bya Gicumbi akabo kashobotse
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Joseph Kabila yagiranye ibiganiro n’abahagarariye AFC/M23

Joseph Kabila wigeze kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2001 kugeza mu 2019, ku wa 27 Gicurasi 2025 yaganiriye…

2 Min Read
AMAKURU

Rulindo: Alain Mukuralinda yashyinguwe mu cyubahiro

Ku wa 10 Mata 2025, mu Karere ka Rulindo habereye imihango yo gusezera bwa nyuma no gushyingura Alain Mukuralinda, wari…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Paris, agiye guhagarikisha igitaramo cya Maître Gims

Laurent Nuñez,Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Paris, yatangaje ko agiye gutegeka ko igitaramo cy’Umunye-Congo, Maître Gims, cyari giteganyijwe kubera…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Ikipe ya Rutsiro FC yaba yitsindishije?

Mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ku wa 26 Mata 2025, aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?