Yesenia Lara Gutiérrez wari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Texistepec mu ntara ya Veracruz muri Mexique, yarashwe ahita apfa.
Ibikorwa byo kwiyamamaza byanyuraga kuri Facebook ako kanya ku wa 11 Gicurasi, Yesenia araswa ubwo yasuhuzaga abaturage mu muhanda wa Texistepec, ari kumwe n’abamushyigikiye.
Inzego z’ubuyobozi muri Mexique zatangarije ikinyamakuru CNN ko Yesenia n’abandi bantu batatu ari bo biciwe muri iki gitero.
Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yamaganye ubu bwicanyi, avuga ko Leta iri gukorana n’inzego z’umutekano n’ubushinjacyaha mu ntara ya Veracruz kugira ngo hamenyekane ababugizemo uruhare.
Ati “Turakorana cyane cyane n’ibiro bishinzwe umutekano, kandi dutanga ubufasha bwose bukenewe muri ibi bihe by’amatora mu ntara za Veracruz na Durango.”
Guverineri wa Veracruz, Rocío Nahle, yavuze ko nta mwanya n’umwe cyangwa urwego rwatuma umuntu yamburwa ubuzima, yongeraho ko hatangiye iperereza kugira ngo abakoze ubu bwicanyi baburyozwe.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Data Cívica, watangaje ko mu mwaka ushize, Mexique yahuye n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byinshi bijyanye na politiki, aho hagabwe ibitero 661 ku bantu no ku nyubako.
Abenshi mu bagabweho ibitero bari abayobozi n’abakandida ku myanya y’ubuyobozi bwo ku rwego rw’uturere.
